RDF yahakanye ibyo kugaba igitero kuri RDC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda RDF bwavuguruje amakuru yatangajwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zizishinja kugaba igitero mu Ntara Kivu y’Amajyaruguru.

Ni itangazo RDF isohoye rikurikira ibyo Umuvugizi wa FRDC, Maj. Gen. Sylvain Ekenge yatangaje kuri uyu wa 27 Nyakanga,avuga ko mu gitondo cy’uwo munsi abasirikare b’u Rwanda binjiye ku butaka bwa RDC birukankana Abanyekongo, basubizwa inyuma n’ab’iki gihugu cy’abaturanyi, habanje kubaho kurasana gukomeye.

RDF yatangaje ko “ibyakozwe ari umugambi umaze igihe kinini wo gutangaza ibinyoma n’icengezamatwara ry’ubuyobozi bwa RDC rigamije kuyobya uburari ku gutsindwa kwabwo mu bijyanye no kugarura amahoro n’umutekano mu mbibi z’igihugu, ari nako bukomeza guha intwaro no kurwanana n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR wagize uruhare muri Jenoside.” Ingabo z’u Rwanda zakomeje zivuga ko ibiri gukorwa na RDC bishobora no kuba ‘ikimenyetso cy’umugambi wa FARDC na FDLR wo kugaba ibitero.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore