Sobanukirwa igitera gutumba umaze kurya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kubyimba inda umaze kurya, bitandukanye no kurya ugahaga kandi ntaho bihuriye no kuba wariye byinshi nubwo nayo ari imwe mu mpamvu zishobora kubitera.

Kubyimba inda bishobora kuba biherekejwe no gutura umubi cyangwa se rimwe na rimwe ukazana ubwangati. Bishobora no gutera gucibwamo, kuruka se, ndetse bitera kubangamirwa kuko n’imyenda ntiba igukwira neza.

Uretse ibi tuvuze hari n’ibindi bimenyetso bigendana no kubyimba inda.

Umuriro

Gutukura amaso akanazamo amarira

Impatwe cyangwa guhitwa

Isesemi no kuruka

Amaraso mu byo witumye cyangwa wihagaritse

Kwituma wikanira

Umunaniro udasanzwe

Kunanirwa mu bwonko no kudatekereza bihagije

Iyo biba kenshi ushobora kurwara hemorrhoids no kugira imihango ihindagurika

Gutonekara inda, mu ntantu, mu muhogo no mu kwaha

Ni iki gitera gutumba?

Impamvu zitera gutumba inda nyuma yo kurya ni nyinshi kandi zinyuranye, akenshi usanga abantu bose bagize ikibazo cyo gutumba inda bidaterwa n’impamvu zimwe. Niyo mpamvu ushobora no kunywa igikombe kimwe cy’amazi ugatumba, undi akazira umushyushyo; gutyo gutyo.

Ibibazo byo mu igogorwa

Abantu benshi bagira ibibazo cyangwa uburwayi mu rwungano ngogozi, nka IBS (irritable bowel syndrome), ibisebe mu mara, bagerwaho n’ikibazo cyo gutumba nyuma yo kurya. Ubushakashatsi bwagaragaje yuko mu barwayi ba IBS hagati ya 23% na 96% bagira ikibazo cyo gutumba, naho 56% ku basanzwe barwaye kwituma impatwe na bo bagatumba.

Kudasohora amazi mu mubiri

Rimwe na rimwe hari igihe umubiri unanirwa gusohora amazi adakenewe nuko akireka hafi y’inda ahegereye mu kiziba cy’inda. Akenshi bikunze guturuka ku mikorere mibi y’umwijima cyangwa uburwayi bwa kanseri.

Gutakaza amazi mu mubiri

Bishobora kugutera kwibaza byinshi; nyamara uzagenzure akenshi nyuma yo kunywa inzoga nyinshi ukagira hangover cyangwa kurya ibiryo bifite umunyu mwinshi, (ibi byose bituma umubiri usohora amazi), usanga inda yabyimbye.

Umubiri iyo uri guhangana nuko kubura amazi, uhita noneho uzigama menshi ngo bitazongera kuwubaho, ndetse uzasanga ko bikurikirwa no kwituma impatwe.

Kwituma impatwe

Iyo wituma impatwe, usanga akenshi ibyo wituma bitinda kuva mu mara, nuko ingaruka ikaba kubyimba inda ndetse ukajya wumva n’ibyuka bigonga mu nda, ari byo bamwe bavuga ngo ni inzoka, (nyamara akantu kabonwa na microscope ntabwo kavuga ngo ukumve). Kwituma impatwe akenshi biterwa no kutanywa amazi, kutarya ibirimo fibre, n’izindi mpamvu zinyuranye.

Ubwivumbure bw’umubiri ku byo wariye

Iyi niyo ikunze kuboneka kuri benshi aho usanga hari ibyo kurya bibatera gutumba. Akenshi uzasanga ari ibyo kurya birimo lactose (nk’amata y’ikivuguto), kimwe n’ibiryo birimo gluten nk’imigati, ibikomoka ku ngano, chapati, n’ibindi.

By’umwihariko iyo ibi byo kurya ubiriye byongeye gushyushywa, nk’umuceri, ingano n’ibizivaho nka macaroni kimwe n’ibyo kurya byose birimo amidon (ibirayi, ibijumba ibinyamafufu muri rusange) naho bishobora kugutera gutumba

Kwinjirwa na mikorobi

Iyo umubiri winjiwemo na mikorobi usanga bigendana no kubyimbirwa bitewe nuko insoro zera, ari bo basirikare b’umubiri baba babaye benshi ahari ikibazo. Akenshi usanga birundira mu kiziba cy’inda, mu myanya y’igogorwa n’isohora inkari (uruhago by’umwihariko). Iyo ari iyi mpamvu, usanga binazana n’umuriro, kuribwa no gushishira ahari ikibazo.

Kwifunga kw’amara

Rimwe na rimwe bitewe n’impamvu zinyuranye nk’ikibyimba cyangwa kanseri y’amara usanga amara yifunga noneho ibigeze aho yifungiye ntibyongere kuharenga. Ibyo bitera kubyimba kandi bikajyana no kuribwa bidasanzwe ndetse kwituma bikaba ikibazo.

Impinduka mu misemburo

Akenshi ku bagore, usanga mu gihe cyegera kujya mu mihango umubiri wabo uzigama amazi menshi cyane bityo bigatera inda kubyimba. Ibi rero biterwa nuko igipimo cya estrogen kiba cyazamutse nuko umura ugasa n’uwongera ubunini, ariko,iyo agiye mu mihango bigenda bigabanyuka nubwo kuri bamwe bitinda.

Ni gute nahangana n’iki kibazo cyo gutumba?

Nkuko iki kibazo gituruka mu mirire, no kugicyemura bikorerwa mu mirire.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore