Uwahoze ari Producer Junior Multisystem yitabye Imana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Producer Junior Multisystem wakoze indirimbo nyinshi zakunzwe yitabye Imana azize uburwayi.

Producer Junior yari amaze igihe afite uburwayi yakomoye ku kaboko yaciwe nyuma y’impanuka yakoze muri 2019.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Nyakanga nibwo inkuru mbi ko uyu mugabo witangiye umuziki nyarwanda yitabye Imana azize uburwayi aho yaguye mu bitaro bya Nyarugenge.

Uwahamirije Igihe uby’uru rupfu yagize ati “Yageze ku bitaro arembye bagerageza kumuha ubutabazi bw’ibanze ariko biranga birangira yitabye Imana.”

Junior Multisystem ni umwe mu bagabo batunganyije indirimbo nyinshi zakunzwe mu Rwanda nka; Umwanzuro” ya Urban Boys, “Niko nabaye” ya DJ Zizou, “I’m Back” ya Jay C na Bruce Melodie, “Ntujya unkinisha” ya Bruce Melodie, “Too much”, “Ndacyariho” ya Jay Polly, “Byarakomeye” ya Butera Knowless, “Uh Lala” ya King James, “Ku bwawe” ya Uncle Austin na “Ndaje” ya The Ben nizindi nyinshi zitandukanye.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore