NIGER: INGENDO Z’INDEGE ZAHAGARITSWE KUBERA GUTINYA IGITERO CYA ECOWAS

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abahiritse ubutegetsi muri Niger bafunze ikirere cy’icyo gihugu nyuma yo kwikanga igitero cy’amahanga.

Itangazo itsinda ry’abasirikare bahiritse ubutegetsi bashyize hanze kuri iki Cyumweru, rivuga ko hari ingabo z’ibihugu bibiri bihuriye mu muryango wa ECOWAS zateguraga kugaba ibitero kuri Niger.

Iri tangazo ry’agatsiko ka gisirikare kahiritse ubutegetsi rije ku munsi wa nyuma kari kahawe ngo kabe kasubije ubutegetsi uwo kahiritse ariwe Perezida Mohamed Bazoum, aho umuryango w’ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (ECOWAS) watangaje ko nibidakorwa ushobora kwitabaza ingufu za gisirikare.

Ntabwo uwo muryango uratangaza ikiraza gukurikiraho nyuma y’uko umunsi ntarengwa wari watanze, wageze.

Umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Niger n’ibihugu by’amahanga by’umwihariko ibyabanaga n’icyo gihugu mu muryango wa ECOWAS, umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Ubufaransa na Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Ubufaransa bwababajwe bikomeye n’ihirikwa ry’ubutegetsi muri Niger, cyane ko busanzwe buhafite inyungu nyinshi zirimo ibijyanye no kuhacukura ubutare bwa Uranium bwifashishwa mu gutanga ingufu.

Ubufaransa bunafatanya na Leta Zunze ubumwe z’Amerika Amerika mu bikorwa byo kurwanya inyeshyamba muri Niger. Ubufaransa buherutse gutangaza ko inyungu zabwo muri Niger nizibangamirwa n’abafashe ubutegetsi, buzakoresha ingufu za gisirikare.

Hasanzwe ingabo zigera ku 1500 z’u Bufaransa ndetse n’iza Leta Zunze Ubumwe za Amerika 1100, ibyo bihugu bikaba ibya mbere byamaganye ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum, wahiritswe tariki 26 Nyakanga 2023.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore