Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Bishop Gafaranga yasangije abamukurikirana ifoto ari kumwe n’umufasha we Annette Murava ayikurikiza ubutumwa amubwira ko amukunda, avuga ko uyu mwaka ari akataraboneka kuko ariyo sabuku ya mbere agize kuva batangira kubana nk’umugore n’umugabo.
Yagize “Happy birthday my love! Habayeho imyaka myinshi kuri wowe no kuri njyewe ariko uyu mwaka wo ni akataraboneka ubwo ugize isabukuru ndi kumwe nawe ni umunezero Murava Annette”
Yakomeje agira ati “Isabukuru nziza Mugore wanjye Nkunda, ndashima Imana ko yakongereye umwaka wo kubaho, kugirango ukomeze umpe ibyishimo mu buryo bwose kandi nanjye nkomeza kuguha ibyishimo mu buryo bwose, nezezwa n’uburyo unyitaho n’uburyo undwanira ishyaka. Komeza utere imbere mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri,ndetse nkwifurije kugera ku nzozi zawe. Happy birthday my love ,bizou!!!! Murava Annette.”

Tariki 7 Gashyantare 2023, mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda hacicikanye inkuru yatunguranye yagaragazaga urupapuro rw’ubutumire mu bukwe bw’umunyarwenya Bishop Gafaranga n’umuramyi Annette Murava, uri mu bakundwa na benshi bakunda ibihangano byo guhimbaza Imana.
Ni inkuru yacicikanye bamwe bayifata nk’ibihuha abandi bayitega iminsi, cyane ko ubukwe bwaburaga iminsi mike ngo bube,kuko Invatition zari zanditseho ko bugomba kuba ku wa 11 Gashyantate 2023.
Ubu bukwe bwarabaye gusa icyatangaje abantu ni uko nta tangazamakuru ryari ryemerewe kwinjira muri ububukwe.