Amatora ya kamarampaka aheruka kuba muri iki gihugu yakuyeho inzitizi zakumiraga Perezida wa Repubulika kuba yakwiyamamariza kuyobora Centrafrique manda ziri hejuru y’ebyiri. Komisiyo y’amatora muri Centrafrique yatangaje ko 95% by’abitabiriye iriya kamarampaka bashyigikiye ko Itegekonshinga rivugururwa.
Ibyavuye muri kamarampaka “by’agateganyo” cyakora bigomba gufatwaho umwanzuro n’urukiko rushinzwe kurinda ry’itegekonshinga.Umwanzuro w’uru rukiko byitezwe ko uzatangazwa ku wa 28 Kanama.
Itegekonshinga rishya ryongera igihe cya manda ya Perezida kikava ku myaka itanu ikaba irindwi, ndetse rigakuraho igihe gisanzweho cya manda ebyiri ntarengwa.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Centrafrique nyuma y’ariya matora bamaganye ibyayavuyemo, bavuga ko ibyakozwe ari “ikinamico.” Aba barimo n’imiryango itegamiye kuri Leta ndetse na Sosiyete Sivile banahuriza ku kuba ibyavuye muri ariya matora banze kwitabira ari “Coup d’État yakorewe itegekonshinga” mu rwego rwo gutuma Touadéra aguma ku butegetsi ubuzima bwe bwose. Hari kandi bavuga ko ariya matora atabaye mu mucyo, bijyanye no kuba nta biganiro bihagije byabayeho mbere yuko aba.
Impinduka mu itegekonshinga rya Centrafrique kandi ziteganya ko muri Centrafrique hashyirwaho umwanya mushya wa visi perezida, uyu akazajya ashyirwaho na perezida.Izi mpinduka kandi zizasiga Sena ikuweho, ndetse inteko ishinga amategeko ihindurwe inteko ishinga amategeko igizwe n’umutwe umwe.
Perezida Touadéra n’abo mu ishyaka rye ’Mouvement Cœurs Unis’, bavuga ko barimo gukurikiza “ugushaka kw’abaturage”. Faustin-Archange Touadéra w’imyaka 66 y’amavuko, yageze ku butegetsi mu 2016.