Umuhanzikazi Cardi B aherutse gutera umufana indangururamajwi, abitewe n’uburakari kuko uwo mufana yari amusagariye ari ku rubyiniro, mu gitaramo aherutse gukorera i Las Vegas. Iyo ndangururamajwi yagurishijwe arenga 100,000,000 rwf .
Aya mafaranga yose akaba azajya mu miryango ifasha abakene nk’uko byatangajwe na sosiyete yakoze iyi ndangururamajwi. Iyi ndangururamajwi yashyizwe mu cyamunara na The Wave, sosiyete ikora ibijyanye n’ amajwi yari yahaye cardi B ibikoresho by’umuziki muri icyo gitaramo .
Binyuze ku rubuga rwa eBay rukorerwaho ubucuruzi kuri Murandasi, Cyamunara yatangiye ku wa kabiri w’icyumweru gishize ihereye ku madorari 500 , yarangiye kuri uyu wa 8 kanama igurishijwe arenga 100,000,000 RWF.