Perezida wa Nigeria yemeje umugambi uzatuma ECOWAS yohereza ingabo muri Niger.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Nigeria Bola Tinubu yasubije ku bamunenze ku cyemezo cyo kuba hashobora koherezwa ingabo muri Niger kubera ihirikwa ry’ubutegetsi ryahabaye mu kwezi gushize.

Yashimangiye ko ibyo, ndetse n’igihe ntarengwa cyahawe abakuru ba gisirikare muri Niger bahiritse ubutegetsi cyo kuba basubijeho Perezida bahiritse, cyari icyemezo cy’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu karere (CEDEAO/ECOWAS), ko atari icyemezo cya Nigeria.

Tinubu, unayoboye ECOWAS muri iki gihe, abivuze nyuma yo kunengwa bivugwa ko arimo guharanira ko hoherezwa abasirikare muri Niger.

Umuvugizi wa leta ya Nigeria yavuze ko Perezida “yabonye ari ngombwa kuvuga mu buryo bukuraho urujijo ko manda n’igihe ntarengwa byatanzwe na ECOWAS ari aho ECOWAS ihagaze [nk’umuryango]”.

Mu itangazo, umuvugizi yanavuze ko ibihano byo mu rwego rw’imari byafatiwe Niger, yabifatiwe na ECOWAS.

Mbere, ECOWAS yari yavuze ko ishyize imbere igisubizo kinyuze mu nzira ya diplomasi na politiki kigamije gusubizaho Perezida wa Niger watowe, Mohamed Bazoum.

Uyu muryango wavuze ko igikorwa cya gisirikare cyaba “amahitamo ya nyuma”, mu gihe agatsiko kafashe ubutegetsi kaba gakomeje kwanga kuva ku izima.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore