Uwanyirigira Marie Chantal wahoze ayobora akarere ka Burera nyuma yo kweguzwa ku mirimo ye yasabye imbabazi.
Aho yagize ati:” Nsabye imbabazi ku nshingano ntabashije kuzuza, cyane cyane gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda,
Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME uha amahirwe abanyarwanda bose mu kubaka igihugu, ndashimira umuryango FPR Inkotanyi cyane.
Yakomeje agira Ati:” Nshimira indacogoramumihigo z’akarere ka Burera icyizere mwari mwarangiriye, abafatanyabikorwa bose mu iterambere ry’akarere mu gihe nari maze mu nshingano.
Gusa nyine ndacyafite imbaraga n’ubushake bwo gukorera urwatubyaye”.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bishyize itangazo ahagaragara hirukanwa abayobozi b’uturere twa Musanze,Gakenke na Burera bazira kudasigasira ubumwe bw’abanyarwanda.
Nyuma yisesengura rimaze gukorwa, rikagaragaza ko bamwe mu bayobozi batashoboye kuzuza inshingano zabo, harimo cyane cyane gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, nka rimwe mu mahame remezo Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho.
