Kylian Mbappé, umwambaro we ntukiri gucuruzwa mumaduka y’iyi kipe.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu ntangiriro y’isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi ryo muri iyi mpenshyi, nibwo Mpappé yamenyesheje ubuyobozi bw’ikipe ye ya PSG binyuze mu ibaruwa yabandikiye ko atazongera amasezerano muri iyi kipe. Ubuyobozi bw’iyi kipe bwagerageje ibishoboka ngo yongere amasezerano hirindwa ko yazagendera ubuntu mu impeshyi itaha ya 2024, ariko uyu Rutahizamu w’umufaransa ukomoka muri Cameroon ababera ibamba.

Nyuma nibwo iyi kipe yafashe umwanzuro wo kumushyira ku isoko muri mpeshyi kugira ngo atazagendera ubuntu mu impeshyi itaha, ndetse amakipe yo Saudi Arabia agaragaza ko amawifuza, ariko biba iby’ubusa kuko uyu musore ashaka kujya muri Real Madrid gusa umwaka utaha, asoje amasezerano ye muri Paris Saint Germain.

Ibi rero bikomeje kurakaza ubuyobozi bw’iyi kipe aho bukomeje kumufatira imyanzuro ikakaye, harimo kumukura mu ikipe ya mbere akajya gukorera imyitozo mu iya kabiri, nayo akaba yarayikuwemo ubu akaba ari gukorera imyitozo mu abakinnyi bisa nkaho ikipe itakibafiteho gahunda biganjemo abari baratijwe muyandi makipe nka Wijnaldum, Julian Draxler, Leandro Parades, Abdou Diallo, n’abandi.

Muri iki cyumweru nibwo hagaragaye amashusho yafashwe na rubanda ubwo amafoto manini ya Mbappé yamanurwaga kuri stade y’iyi kipe Parc des Princes Stadium. Ubu inkuru igezweho nuko umwambaro w’uyu Rutahizamu Kylian Mbappé nimero karindwi (7), utakiri gucuruzwa mu amaduka yose y’iyi kipe ya Paris Saint Germain, ikimenyetso simusiga ko itakimufiteho gahunda. Hakomeje kwibazwa amaherezo y’iki kibazo.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore