Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yashinje banki y’Isi gushaka “gushyira ku gahato” leta y’icyo gihugu kubera itegeko rihana abatinganyi.
Abitangaje nyuma yuko banki y’Isi ivuze ko ihagaritse inguzanyo nshya iyo ari yo yose kuri Uganda kubera itegeko rihana imibonano mpuzabitsina y’ab’igitsina kimwe, ivuga ko rinyuranyije n’indangagaciro zayo.
Ariko mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Museveni yavuze ko “Uganda izatera imbere yabona inguzanyo cyangwa itazibona”.
Yavuze ko bibabaje kuba banki y’isi irimo gushaka “kuduhatira kureka ukwemera kwacu, umuco wacu, amahame n’ubusugire byacu, ikoresheje amafaranga”.
Museveni yongeyeho ati: “Rwose basuzugura Abanyafurika bose. Ntiducyeneye igitutu cy’uwo ari we wese kugira ngo tumenye uko ducyemura ibibazo byo muri sosiyete yacu. Ni ibibazo byacu”.
Ariko Museveni yavuze ko igihugu cye gikomeje kugirana ibiganiro na banki y’Isi “kugira ngo bo natwe twirinde uku kuyobya niba bishoboka”.
Mu kwezi kwa Gicurasi (5) uyu mwaka, Perezida Museveni yashyize umukono kuri iryo tegeko rihana abatinganyi, banazwi nk’aba LGBTQ+, riteganya igihano cy’urupfu ku cyo ryita “ubutinganyi bukaze” n’igifungo cy’imyaka 20 ku “kwamamaza” ubutinganyi.
Iryo tegeko ryamaganwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yo muri Uganda no mu mahanga. Umuryango w’abibumbye (ONU/UN), Amerika n’ibindi bihugu bimwe na byo byamaganye iryo tegeko rishya.
Banki y’Isi ikurikiye Amerika mu gufatira ibihano Uganda kubera iryo tegeko rihana abatinganyi