Joseph Mayanja wamamaye nka Dr Jose Chameleone, yasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga.
Uyu muhanzi ni umwe mu bari bitabiriye ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri bigaga muri Kaminuza ya Cavendish.
Umuhango wo gutanga impamyabumenyi kuri abo banyeshuri wabaye tariki 10 Kanama 2023 muri Commonwealth Resort Hotel Munyonyo.

Priscovia Musoke, nyina wa Jose Chameleone, aganira n’itangazamakuru yavuze ko we na se Gerald Mayanja, bahoraga bifuza ko ashyira imbere kwiga kurusha kujya mu bikorwa by’ubuhanzi ibi akaba yarabitangaje mu minsi ishize.
Priscovia yavuze ko bajyaga rimwe bakubita Jose Chameleone, ndetse biza kugera ubwo biyambaza inzego z’umutekano ngo zibafashe kumvisha umuhungu wabo ko agomba kwiga ariko birananirana kugeza ubwo atsinzwe n’ikizamini gisoza ayisumbuye.
Mu 2018, umuhanzi Jose Chameleone yagaragaye yambaye ikanzu y’abanyeshuri bari barangije amasomo ya Kaminuza muri Kyambogo University, ariko bikaba byari byakozwe n’ubuyobozi bw’iyo Kaminuza mu rwego rwo kwamamaza iyo kaminuza.
Jose Chameleone uyobora inzu ifasha abahanzi ya Leone Island yahawe impamyabumenyi nyuma yo kuva muri Amerika aho yamaze iminsi mu bitaro nyuma y’uburwayi bwo mu nda yagize ndetse bituma bamubaga.
