Niger: Abahiritse ku butegetsi Mohamed Bazoum, bateguje ko bashobora kumuhitana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Aba basirikare babitangaje nyuma gato y’uko CEDEAO yari imaze gutegeka ko Ingabo zayo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye zoherezwa muri Niger.

Ni icyemezo uriya muryango wafashe nyuma y’uko nyirantarengwa y’icyumweru kimwe bariya basirikare bari barahawe ngo babe baramaze gusubiza Bazoum ubutegetsi bwe yamaze kurenga.

Muri iki cyumweru ubwo Minisitiri wungirije umu diplomate wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Victoria Nuland yasuraga Niger, ni bwo agatsiko k’abasirikare bahiritse ubutegetsi kamubwiye ko Bazoum azicwa mu gihe kiriya gihugu cyaba kigabweho ibitero.

Ni amakuru yanemejwe n’umwe mu bayobozi ba Amerika wirinze ko amazina ye atangazwa. Amerika ku rundi ruhande iheruka kuburira bariya basirikare ko bashobora kuyisunikira kugaba ibitero kuri Niger, mu gihe bakomeza kwinangira ku kurekura Bazoum n’Umuryango we ndetse no kumusubiza ubutegetsi bwe.

Ni ubusabe kugeza ubu abasirikare bayobowe na Général Abdourahamane Tchiani badakozwa, ndetse mu gisa no kwitegura intambara aba baheruka gufunga ikirere cya Niger.

Aba basirikare kandi baheruka gushinga Guverinoma nshya ya Niger, ibisobanura ko nta gahunda bafite yo kuba basubiza Bazoum ubutegetsi.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore