UWARI ICYAMAMARE MURI TENIS YAYIRETSE AJYA KWICURUZA

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Zhuk, umurusiyakazi wamamaye muri Tennis, yaretse uyu mukino ajya kuri OnlyFans, urubuga rukunze gucururizwaho amafoto n’amashusho y’urukozasoni.

Sofyn Zhuk, ni umurusiyakazi wabonye izuba tariki 1 ukuboza 1999. Yatangiriye uyu mukino mu igihu cy’Ububiligi kuri Justine Henin Academy kugeza muri 2014, ndetse muri uyu mwaka nibwo yatsinze irushanwa rye rya mbere rya Shymkent, aba uwa 17 ubikoze mu amateka y’uyu mukino ku imyaka 14 yari afite icyo gihe.

Mu umwaka wa 2015 yaerekeje muri Leta zunze ubumwe za America, akajya yitoreza kuri IMG Academy. Muri uyu mwaka Kandi nibwo Sofyn Zhuk yaje kwegukana irushanwa ry’abato rya Wimbledon atsinze Anna Blinkova. Zhuk yaje gusezera burundu ibyo gukina uyu mukino muri 2020, ku imyaka 20 gusa kubera ibibazo by’imvune.

Sofyn Zhuk yatunguye abamukurikira ubwo yatangazaga ko akazi ke agakomereje mu kuryohereza abafana be binyuze k’urubuga OnlyFans, rukunze gukoreshwa na bimwe mu ibyamamare mu ugucuruza amafoto n’amashusho y’urukozasoni, gusa we agatangaza ko atazigera yiyerekana yambaye ubusa buri buri.

Ati; ” Nakinanaga uburibwe bukabije kubera imvune y’umugongo narimfite, ndetse n’abaganga bananiwe kumvura ngo nkire neza. Urutirigongo rwanjye rwari rumaze kumera nk’urw’umugore w’imyaka 60. Nkunda cyane umukino wa Tennis, ariko icya mbere ni ubuzima.”

Sofyn Zhuk w’imyaka 23 gusa y’amavuko ubu akameje kuzamura umubare w’abamukurikira ku imbuga nkoranyambaga, bijyanye n’uburyo yahagurukiye kwerekana uburanga bwe.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore