NEYMAR JR AGIYE KWEREKEZA MURI SAUDI ARABIA

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’imyaka itandatu (6) akinira ikipe ya Paris Saint Germain, umunya Brazil Neymar da Silva Santos Jr, agiye kwerekeza muri Al-Hilal yo muri Saudi Arabia.

Hashize iminsi ibiganiro bijya mbere hagati ya PSG na Neymar Jr, bishobora kuba bigiye kurangira uyu mukinnyi atandukanye niyi kipe, aho kugeza ubu bigaragara ko iki ya Al-Hilal ariyo iriguhabwa amahirwe yo kumwegukana bijyanye n’amafranga iri gutanga, nkuko ikinyamakuru l’equipe kibitangaza.

Biravugwa ko Neymar Jr azahabwa amafranga angana na miliyoni 160 z’ama euro mu gihe kingana n’imyaka ibiri (2) ashobora gusinya muri Al-Hilal. Umyamakuru w’icyamamare muri za transfers Fabrizio Romano we, atangaza ko Al-Hilal yamaze gutegura ikizamini cy’ubuzima kuri uyu musore.

Neymar aramutse agiye muri Al-Hilal yasangayo abandi bakinnyi bakomeye nka Kalidou Koulibaly, Ruben Neves n’abandi.

Neymar Jr yaje muri Paris Saint Germain mu umwaka wa 2017 avuye muri Fc Barcelona, nayo yajemo avuye muri Santos y’iwabo muri Brazil mu umwaka wa 2013.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore