IMYIGARAGAMBYO Y’ABAFANA KU IGARUKA RYA GREENWOOD MURI MANCHESTER UNITED

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mbere y’ umukino Manchester United yaraye itsinzemo Wolvempton igitego 1-0, abafana ba Manchester United bagaragaye bigaragambya bamwe bashyigikiye, abandi badashyikiye ko Mason Greenwood agaruka gukina muri iyi ikipe nyuma yuko urukiko rwamukuyeho ibirego byo guhohotera umukunzi we.

Mason Greenwood amaze igihe kingana n’umwaka n’amezi asaga umunani adakinira Manchester United, dore ko mu kwezi kwa mbere kw’umwaka ushize aribwo yatawe muri yombi ashinjwa guhohotera umukunzi we. Mu mezi make ashize nibwo urukiko rwafashe umwanzuro wo guhagarika ibirego byashinjwaga uyu musore.

Nubwo ibyo birego byose byahagaritswe, ubuyobozi bw’iyi kipe bwirinze guhita bufata umwanzuro wo kumugarura mu ikipe. Amatsinda y’abafana b’abagore bakomeje kwamaganira kure icyemezo cyo kugarura uyu musore.

Mu mukino waraye wahuje Manchester United na Wolvempton, umwe mu abafana yaje yitwaje icyapa cyanditseho amagambo asaba ubuyobozi kudafata umwanzuro bagendeye ku ibyifuzo bya bamwe mubafana b’abagore.

Hari irindi tsinda ry’abafana ba Manchester United y’abagore ryandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe ko abakinnyi ba Manchester United bakwiye kuba ari intangarugero, bityo rero bagaruye Greenwood baba berekanye ko bashyigikiye ihohoterwa rikorerwa igitsinagore.

Gusa nubwo bimeze bityo, hari amakuru avuga ko kugaruka kwa Greenwood bishyigikiwe cyane n’abakinnyi bagenzi be ndetse n’umutoza Ten Hag ubwe .

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore