Koreya ya Ruguru yavuze ko umusirikare w’Amerika yayihungiyeho.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Koreya ya Ruguru yavuze ko umusirikare w’Amerika Travis King yinjiye ku butaka bwayo mu kwezi gushize kubera “gufatwa nabi bitari ibya kimuntu n’ivanguramoko” mu gisirikare.

Uwo musirikare w’imyaka 23, w’ipeti rya private (soldat), yirukankiye hakurya y’umupaka wa Koreya y’Epfo ku itariki ya 18 y’ukwezi kwa Nyakanga (7) uyu mwaka, ubwo yari ari mu bantu basuye ako gace bari kumwe n’ababayoboye.

Ibitangazamakuru bya leta ya Koreya ya Ruguru byatangaje ko Private King yemeye ko yambutse umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi ko ashaka ubuhungiro.

Amerika yavuze ko idashobora kugenzura ibyo byatangajwe, bya mbere Koreya ya Ruguru itangaje ku mugaragaro kuri iyi dosiye.

Hashize igihe impungenge zikomeza kwiyongera ku buzima bw’uwo musirikare, utarigera yumvikana mu ijwi cyangwa ngo abonwe kuva yakwambuka umupaka.

Amerika irimo kugerageza gukora ibiganiro bigamije ko Private King arekurwa, ifashijwe n’itsinda ry’umuryango w’abibumbye, rishinzwe ibikorwa byo muri ako gace ko ku mupaka, rinafite umurongo wa telefone utaziguye rivuganaho n’igisirikare cya Koreya ya Ruguru.

Kuri uyu wa gatatu ubwo yasubizaga ku makuru yatangajwe na Koreya ya Ruguru, umutegetsi wo muri minisiteri y’ingabo z’Amerika yavuze ko icyihutirwa kuri bo ari ukuzana Private King mu rugo mu mutekano “binyuze mu nzira zose zihari”.

Koreya ya Ruguru nta makuru yatanze ku kuntu iteganya gufatamo Private King ariko yavuze ko uwo musirikare yemeye ko yinjiye mu gihugu “mu buryo bunyuranyije n’amategeko”.

Ibiro ntaramakuru KCNA bya leta ya Koreya ya Ruguru ntibyavuze niba azagezwa mu bucamanza cyangwa niba azahanwa.

Iyo nkuru nta ho yavuze aho uwo musirikare aherereye kuri ubu cyangwa uko amerewe.

Ibiro ntaramakuru KCNA byatangaje biti: “Mu iperereza, Travis King yemeye ko yari yarafashe icyemezo cyo kuza muri DPRK [Koreya ya Ruguru] kubera ibyiyumviro bibi yari amaze igihe yifitemo ku gufatwa nabi no ku ivanguramoko mu gisirikare cy’Amerika.

“Yanavuze ko ashaka gusaba ubuhungiro muri DPRK cyangwa mu kindi gihugu, avuga ko yatengushywe na sosiyete irimo ubusumbane y’Amerika”.

Private King, impuguke mu butasi, ari mu gisirikare cy’Amerika kuva muri Mutarama (1) mu 2021. Yari ari muri Koreya y’Epfo muri gahunda yo kuba ahimuriwe mu rwego rw’akazi.

Mbere yo kwambuka umupaka, yamaze amezi abiri afungiye muri gereza yo muri Koreya y’Epfo ku birego byo kurwana, afungurwa ku itariki ya 10 Nyakanga.

Yari yitezwe gusubira muri Amerika n’indege kugira ngo akurikiranwe mu rwego rw’imyitwarire (discipline).

Ariko yashoboye kuva ku kibuga cy’indege, ajyana n’abakerarugendo bari bagiye gusura ako gace ko ku mupaka, kazwi nka ‘Demilitarised Zone’ (DMZ), gatandukanya Koreya ya Ruguru na Koreya y’Epfo.

Agace ka DMZ ni kamwe mu duce turinzwe cyane ku Isi, karimo ibisasu bya mine zo mu butaka, gakikijwe n’inzitiro z’amashanyarazi, kandi kagenzurwa na za cameras z’umutekano.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore