DR Congo: Etat de siège ishobora kuvaho burundu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Benshi mu bitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku butegetsi bwa gisirikare mu ntara za Kivu ya Ruguru na Ituri zo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo basabye ko bukurwaho hagasubiraho ubwa gisivile.

État de siège, nkuko buzwi, ni ibihe by’ubutegetsi bwa gisirikare byashyizweho muri izi ntara mu myaka irenga ibiri ishize na Perezida Félix Tshisekedi hagamijwe kurandura imitwe yitwaje intwaro.

Iyo nama y’iminsi itatu yarangiye ku wa gatatu, yasuzumaga niba ubwo butegetsi bukwiye kugumaho, kuvanwaho cyangwa kuvugururwa.

Yavuze ko niba Perezida Tshisekedi ashyigikiye ko umutekano n’uburenganzira bw’abaturage bo mu burasirazuba byubahirizwa, “ni uko yasubiza bitewe n’uko abaturage bamusabye”.

Abadepite bo mu ntara no ku rwego rw’igihugu na ba guverineri ba gisirikare b’izo ntara ebyiri, ni bamwe mu bategetsi bari bitabiriye iyo nama yabereye i Kinshasa mu nteko ishingamategeko ya DR Congo.

Fabrice Adenonga, Depite mu nteko ishingamategeko yo ku rwego rw’igihugu, watorewe muri teritwari ya Djugu muri Ituri, ni we wari ukuriye akanama k’abashaka ko ubwo butegetsi bukurwaho.

 Twasoje dufite abantu 196 bitabiriye. Kandi 195 mu] bitabiriye batoye basaba ko ‘état de siège’ ivaho.

Depite Adenonga yongeyeho ati: “Mu mpera, hari amahitamo abiri asigaye ku meza: kuvanaho état de siège, ari byo bifite ubwiganze, no kugumishaho état de siège, bidafite ubwiganze.

“Twari abo kumurikira gusa Perezida wa Repubulika Félix Tshisekedi kugira ngo amenye icyo abaturage bo mu burasirazuba batekereza kuri état de siège”.

Minisitiri w’intebe wa DR Congo Jean-Michel Sama Lukonde, wasoje iyo nama yari yatumijwe na Perezida Tshisekedi, yavuze ko raporo y’utunama twigaga kuri ubwo butegetsi bwa gisirikare, izagezwa kuri Perezida, akayifataho icyemezo.

Kuva ku itariki ya 6 Gicurasi (5) mu 2021, Perezida Tshisekedi yakuyeho ubutegetsi bwa gisivile mu ntara za Kivu ya Ruguru na Ituri, abusimbuza ubwa gisirikare.

Hari nyuma y’ibihe bidasanzwe by’ibikorwa bya gisirikare byari byatangajwe na leta muri izo ntara muri Mata (4) uwo mwaka.

Mu 2019 Tshisekedi yavuze ko hatangiye “ibitero bigari” bya gisirikare bigamije kurandura imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bw’igihugu.

Raporo nshya ya ONU yatangajwe mu mpera y’icyumweru gishize, ivuga ko umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo wongeye kuzamba muri aya mezi, cyane mu ntara za Ituri na Kivu ya Ruguru kubera imitwe yitwaje intwaro.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore