Ifoto ya President w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne na Jenni ukinira Espagne y’abagore basomana yaciye ibintu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ibi byabaye kuri iki cyumweru ubwo ikipe y’igihugu ya Espagne y’abagore yatsindaga Ubwongereza igitego kimwe ku ubusa, k’umukino wanyuma w’igikombe cy’isi cy’abagore.

Maze mu igihe cy’itangwa ry’ibihembo n’imidari President w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne Luis Rubiales agiye guha Jenni Hermoso umudari wari wahushije penaliti hagati m’umukino yafashwe n’amarangamutima adasanzwe maze asoma uyu mwari k’umunwa.

Ibyatumye yibasirwa n’abatari bake hirya no hino ku Isi no ku imbuga nkoranyambaga.

Ikipe y’igihugu ya Espagne y’abagore yegukanye igikombe cy’Isi bwa mbere mu amateka yayo nyuma gutsinda abongereza igitego kimwe ku ubusa cyatsinzwe na Kapoteni wayo Olga Carmona k’umunota wa 29′ gusa.

Espagne yaje kubona penaliti k’umunota wa 70′ maze uyu Jenni Hermoso aza kuyihusha.

Abajijwe ku ibijyanye no kuba President yamusomye muruhame ubwo yaganiraga n’abamukurikiraga live kuri Instagram ye nyuma y’umukino.

Hermoso yavuze ko bitamunejeje ariko ntakibazo kuko byatewe n’ibyishimo byo gutwara igikombe.

Yongeyeho ko afitanye umubano mwiza na President Rubiales kimwe n’abandi bakinnyi bose abafata kimwe.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore