Umukinnyi wo gusiganwa ku maguru, Rubayita Siragi yaguye muri Kenya aho yishwe n’umukinnyi mugenzi we wo muri Kenya.
Iyi nkuru y’incamugongo yasakaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 20 Kanama 2023 ni mu gihe Rubayita we yishwe mu mpera z’icyumweru gishize.
Icyo mwamenye kuri iyi nkuru ni uko Rubayita yari amaze iminsi yibera mu gihugu cya Kenya, akaba yaraje kwitaba Imana ariko kandi akaba atazize uburwayi kuko atari arwaye.
Ikinyamakuru Standard Kenya cyatangaje ko Rubayita yaba yishwe n’umukinnyi mugenzi we, Dancan Khamala aho bapfuye umugore bakaza kurwana bikarangira Rubayita ajyanywe kwa muganga ariko akaza kuhasiga ubuzima.
Umuyobozi wa polisi muri Keiyo y’Amajyaruguru, Tom Makori, yavuze ko nyirabayazana ari urukundo aba bombi bakundaga uyu mugore barwaniye, gusa iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane impamvu yatumye habaho imirwano hagati y’abakinnyi bombi.
Makori yagize ati “Ukekwa yarafashwe. Azagezwa imbere y’urukiko ubwo tuzaba dusoje iperereza. Ukuri ku cyateye urupfu kizamenyekana nyuma y’iperereza.”
Mu kiganiro cyafashwe hagati y’ukekwa n’undi mutoza wo muri Iten aho aba bakinnyi bitoreza, Khamala yasobanuye ko yabanaga n’uwo mugore, hakaba hari hashize amezi abiri.
Yongeyeho ko uwo mukunzi we yari yaratandukanye n’uyu mukinnyi w’Umunyarwanda mbere yo kujya kubana na we.
Muri Mutarama 2023, Rubayita Sirage yegukanye umudali wa Bronze nyuma yo kuba uwa 3 muri Huye Half Marathon, icyo gihe yakiniraga NAS.
Muri 2021, Rubayita wari ufite imyaka 34 yitabiriye Walk e Middle Distance Night, Arena Civica, Milano yabereye mu Butaliyani, icyo gihe yegukanye umwanya wa mbere.
Muri Kamena 2023 yitabiriye Kigai International Peace Half Marathon yabereye mu Rwanda i Kigali akaba yarasoreje ku mwanya wa 13.
