IKIPE Y’IGIHUGU Y’UBWONGEREZA “THREE LIONS” ISHOBORA GUTOZWA N’UMUGORE

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe y’igihugu y’Ubwongoreza y’abagabo isanzwe ifite umutoza Gareth Southgate ariko amasezerano ye akaba azarangira mu impera z’umwaka utaha. Bikomeje guhwihwiswa ko ashobora gusimburwa na Sarina Wiegman, umugore usanzwe utoza ikipe y’igihugu y’Ubwongoreza y’abagore.

Umuyobozi wa FA ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Ubwongereza Mark Bullingham, mu ikiganiro n’itangazamakuru yavuze ko uzasimbura Southgate agomba kuba ari umuntu ubikwiye. Abajiwe niba ari umugabo cyangwa umugore, Bullingham yirinze kubyemeza cyangwa kubihakaba, avuga ko mugihe hari umugore ukwiriye uwo mwanya nawe yawuhabwa kuko ntacyo umugabo yakora cyananira umugore.

Sarina Wiegman, ni umugore usanzwe utoza ikipe y’igihugu y’Ubwongoreza y’abagore akomoka mu igihugu cy’Ubuhorandi yakiniye ikipe ya Ter Leede ndetse n’ikipe y’igihugu y’Ubuhorandi y’abagore aza no kuyitoza, kuri ubu atoza Ubwongereza guhera 2021 akaba abugejeje k’umukino wanyuma w’igikombe cy’isi cy’abagore, aho bazahura na Espagne ku icyumweru. Natwara iki gikombe azaba akoze amateka kuko hashize imyaka 57 Ubwongereza budakora ku igikombe.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore