Umunyamuziki Devido akomeje kwigwizaho imikufi ihenze cyane

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Davido uherutse mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize mu gitaramo cyasozaga Iserukiramuco rya Giants of Africa, yaguze umukufi ufite agaciro karenga Miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda yishimira ibyo amaze kugeraho uyu mwaka.

Umuhanzi David Adedeji Adeleke uzwi ku mazina ya Davido, Umunya-Nigeria wavukiye muri Amerika akaba no mu byamamare bitunze akayabo ku mugabane wa Afurika, aherutse kwihemba umukufi ufite agaciro ka miliyoni 577, amafaranga akoreshwa muri Nigeria.

Ubwo Davido yageraga mu Rwanda ku wa Kane w’icyumweru gishize, yaje yambaye uyu mukufi yaherukaga gutangaza ko yaguze Miliyoni 577 mu mafaranga y’iwabo muri Nigeria, asaga miliyoni 906 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu muhanzi, ku mugoroba wo ku wa Kabiri mbere y’uko afata rutemikirere aza mu Rwanda gusoza Iserukiramuco Giants Of Africa, yagiye kuri Instagram ye maze asangiza abakunzi be umukufi mushya yari yihembye mu rwego rwo kwishimira umusaruro wa album ye ’Timeless’ aherutse gushyira.

Davido ubwo yambikwaga uyu mukufi yise timeless, mu byishimo byinshi yabwiye abari mu cyumba yawambikiwemo ko yahinduye umusenyi mo diyama.

Ati: “Ni murebe, timeless, nahinduye umusenyi mo diyama.”

Ni umukufi ukoze muri diyama upima ikilo 1.5, wakozwe na Local Kettle Brothers yo mu Bwongereza, abahanga mu gukora imirimbo y’agaciro.

Davido kugeza ubu abarirwa mu bahanzi 10 ku mugabane wa Afurika batunze amafaranga menshi, aho muri Gicurasi uyu mwaka, yabarirwaga ko atunze arenga Miliyoni 27$, bimugira Umuhanzi wa Gatatu muri Nigeria utunze akayabo.

Uyu muhanzi nubwo akomoka mu muryango w’abatunze ama miliyari, avuga ko ibyo agezeho kugeza uyu munsi abivana mu gukora cyane.

Mu 2019, Davido yabarirwaga ko afite umutungo wa miliyoni 16 z’amadolari, ariko uko umuziki we wakomeje gutera imbere, mu 2020 wariyongereye ugera kuri miliyoni 25 z’amadolari.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore