Minisiteri y’Ishoramari rya Leta, yaherukaga gushyirwaho ku wa 30 Nyakanga 2022, yakuweho, inshingano zayo zimurirwa muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Ni impinduka zibaye nyuma y’Itangazo ryasohotse kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Kanama 2023, ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ku mpinduka Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze muri Guverinoma.
Inshigano z’iyi Minisiteri zari zimaze amezi 13 gusa, zashyizwe muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), ariko ishoramari rya Leta no kwegeranya imari bishingwa Jeanine Munyeshuli nk’Umunyamabanga wa Leta.
Iyi Minisiteri y’ishoramari rya Leta mbere y’uko ijyaho ubundi inshingano zayo zahoze muri MINICOM.
Munyeshuli Jeanine yari Umuyobozi ushinzwe Ingamba n’Ibikorwa muri Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi n’Ubuzima kuri Bose (UGHE).

Ni impuguke mu by’ubukungu, akaba umwarimu n’umutoza wa Yoga ndetse akaba ari n’umwe mu bagize Inama z’Ubutegetsi mu bigo bitandukanye.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) mu masomo arebana n’ibipimo by’ubukungu n’ibarurishamibare yakuye muri Kaminuza ya Geneva mu Busuwisi.
Minisiteri yakuweho yavuzweho byinshi nyuma yo gushyirwaho, aho impuguke mu by’ubukungu zishimiye ko kujyaho kwayo byashoboraga gutanga umusanzu ukomeye mu kugabanya ibihombo bituruka ku ishoramari rya Leta ndetse no gutanga ikirere cyiza kuri iryo shoramari kugira ngo rirusheho gutanga umusaruro.
Kuba Munyeshuli yahawe inshingano z’iyo Minisiteri, bisobanuye ko yahawe gukurikirana ahari amahirwe Leta y’u Rwanda yashoramo imari,no kugenzura imikorere y’ishoramari Leta isanzwe ikora mu bigo bitandukanye .
