Nyuma y’inkuru twabagejejeho mu ntangiriro z’iki cyumweru, ubwo President w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne Luis Rubiales yasomaga Jenni Hermoso ukinira Espagne y’abagore nyuma y’umukino begukanyemo igikombe cy’Isi, ntibyarangiriye aho kuko igitutu cyakomeje kuzamuka kuri uyu mugabo kuburyo kuri uyu munsi yashoboraga kweguzwa.
Nyuma yuko ibi bibaye inzego za Politike n’iza Siporo muri Espagne, zakomeje kugaragaza ko zitishimiye imyitwarire ya Luis Rubiales cyane cyane ko atahise asaba imbabazi, naho azisabiye bakavuga abikoze byo kwiyerurutsa Kandi nabwo kubera igitutu yashyizweho.

Ibintu byatangiye gukomera cyane ubwo Minisitiri w’intebe wa Espagne yavugaga ko imyitwarire ya Luis Rubiales atari iyo kwihanganira muri sosiyete. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi FIFA naryo, ntiryicaye ngo rirebere aho nyuma yo gusesengura basanze ko ibyo Rubiales yakoze bihabanye n’amahame ya FIFA cyane cyane ingingo ya 13.1 n’iya 13.2 mu amategeko yayo.
Rubiales yakoze ibishoboka kugirango yirinde harimo no gusaba Jenni Hermoso ko yamushyigikira ariko biba iby’ubusa, ndetse uyu munsi saa sita z’amanywa hari hateganyijwe inteko rusange ya RFEF, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne, bikaba byari byitezwe ko Rubiales aza guhita yeguzwa nyuma y’imyaka itanu ayobora RFEF.
Nkuko Breacher report yabitangaje,uyu mugabo yanze kwegura nyuma yo kubihatirizwa avuga ko ibyabaye byari byumvikanyweho.
