Ndimbati yahakanye Ibyo ashinjwa byo kutita ku bana be

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Jean Bosco Uwihoreye uzwi nka Ndimbati yatumijwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, abazwa ibyo avugwaho byo kutita ku bana yabyaranye n’uwitwa Kabahizi Fridaus.

Nubwo ashinjwa kutita ku bana be, Ndimbati yavuze ko agerageza kubahiriza inshingano zo kurera abana be akurikije ubushobozi bwe kandi ko atigeze abatererana.

Yagize Ati “Jya kuri ‘instagram’ yanjye urebe amafoto mperutse kubasohokana ndabatembereza muri expo ikindi kandi Iyo mbafasha noherereza nyina ubabyara amafaranga nkoresheje mobile Money kandi na message za MOMO ndazifite”.

Ndimbati avuga ko ataramenya mu by’ukuri icyo Fridaus ashaka kuko ibyo amusaba birenze ubushobozi bwe.

Ati “Mu minsi ishize yarabanje anyima abana, nkoze ikiganiro n’umunyamakuru mubwiye ko ubu ntakibasha kubona abo bana nyina yabampishe, nyuma yaje kumpamagara arabampa turabonana, rero mu by’ukuri birasaba ko yagirwa inama kandi nziza”.

Ndimbati avuga ko yubahiriza inshingano za kibyeyi uko bikwiye akurikije amikoro n’ubushobozi afite.

Ndimbati yakunze kugirana ibibazo na Kabahizi Fridaus kuko yafunzwe amurega kumutera inda yamuhaye ibisindisha no kumusambanya atagejeje imyaka y’ubukure.

Uru rubanza yaje kurutsinda urukiko rwemeza ko ikirego cy’Ubushinjacyaha nta shingiro gifite kuko nta bimenyetso bifatika bwatangaga, rutegeka ko Ndimbati ahita arekurwa urubanza rukimara gusomwa, ariko ahabwa inshingano zo kujya yita ku bana be.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore