Perezida Museveni Yasabye Abagande guca ukubiri na Caguwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Yoweri Kaguta MuseveniPerezida wa Uganda yasabye Abagande gucika ku bucuruzi bw’imyambaro ya caguwa no kwirinda kuyigura, ashimangira ko ari imyambaro y’abazungu b’abanyaburayi bapfuye.

Ibi yabigarutseho kuwa Kane tariki ya 24 Kanama 2023, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inganda 15 ziherereye mu cyanya cyahariwe inganda cyitwa Sino-Mbale Industrial Park, giherereye mu Karere ka Mbale.

Yagize ati “Ni imyambaro y’abantu bapfuye. Iyo abazungu bapfuye, imyambaro yabo barayikusanya. Ntabwo nzi umuntu uyikusanya akayohereza muri Afurika. Tugomba guhagarika kuyikoresha.”

Yungamo ati “Dufite abantu hano muri Uganda bafite inganda zikomeye zikora imyambaro myiza, babuze amasoko bayigurishamo kubera iyo myanda ya Caguwa yanyanyagiye ahantu hose.”

Museveni yavuze ko kuva tariki ya 1 Nzeri 2023, nta myambaro ya Caguwa izaba ikiri kwinjizwa mu gihugu cye.

Yavuze ko muri Uganda hari inganda zihagije zatangiye gukora imyambaro, ku buryo yizeye neza ko zizajya zisohora ihagije isoko rya Uganda. Muri izi nganda ngo harimo 16 ziri gukora, ndetse n’izindi 9 zigiye gutangira imirimo.

Perezida Museveni yakomeje ashima abashoramari bashoye mu nganda, anabizeza ko guverinoma izakora ibishoboka byose iborohereze ndetse inashishikarize abandi kushora muri Uganda.

Perezida Museveni yaboneyeho gushima abarwanashyaka ba NRM bagerageje kumva iyi gahunda ndetse bakanafasha kumva icyerekezo igihugu gifite gitanga icyizere cy’ejo heza.

Yanashimiye imikoranire myiza ya Uganda n’Ubushinwa, bukomeje kugaragaza ubushake no gukorana n’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore