u Rwanda n’ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Budage FC Bayern Munich bagiranye amasezerano agamije kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

u Rwanda n’ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Budage FC Bayern Munich bagiranye amasezerano agamije kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda no guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda.

Aya masezerano azamara igihe cy’imyaka 5 , yatangajwe ku cyumweru ku mukino wa mbere w’uyu mwaka w’imikino FC Bayern yari yakiriye ku kibuga cyayo Allianz Arena, gifite ubushobozi bwo kwakira abafana bagera ku 75,000.

Minisitiri wa siporo w’u Rwanda Aurore Mimosa Munyangaju yavuze ko aya masezerano azateza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda “hibandwa ku kuzamura impano z’abato”, abakobwa n’abahungu, yongeraho ati: “Ku bwacu ni ibyishimo, ni byiza.”

Aya masezerano ashyizweho umukono nyuma y’amezi arenga atanu Perezida w’u Rwanda Paul Kagame avuze ko hari indi kipe izwi cyane u Rwanda ruri hafi kugirana nayo amasezerano, nyuma ya Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa na Arsenal yo mu Bwongereza.

Ikigo cy’u Rwanda cy’iterambere (RDB) kivuga ko muri ayo masezerano harimo ko FC Bayern izajya yerekana ikirango gishishikariza abantu gusura u Rwanda, cya ‘Visit Rwanda’, ku byapa byo ku minsi y’imikino.

Umuyobozi nshingwabikorwa wa FC Bayern Jan-Christian Dreesen yavuze ko yishimiye cyane ubu bufatanye, buzatuma FC Bayern ishobora kugira ibikorwa muri Afurika ikanahakura “ubunararibonye bw’ingenzi.”Nta gaciro k’amafaranga katangajwe k’aya masezerano.

Mu kiganiro na Radio Rwanda, Minisitiri Munyangaju yavuze ko aya masezerano na FC Bayern arimo n'”ingando zo gutegura cyangwa gutoranya” abana bafite impano, bagera kuri 20, bakazagenerwa umutoza uvuye muri FC Bayern.

Yavuze ko harimo no gutegura abatoza b’Abanyarwanda, hatangwa amasomo mu buryo bw’imbonankubone ku batoza bagera kuri 20, n’amasomo yo mu buryo bw’iyakure.

Ati: “Ihererekanya bushobozi ry’abatoza. Abatoza bacu bagahaguruka bakajya muri Bayern kwitoza.”

Minisitiri Munyangaju yanavuze ko hazatoranywa abana bo mu Rwanda bazitabira irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’urubyiruko cya FC Bayern.

Muri ayo masezerano, yavuze ko harimo na gahunda y’irerero (academy) rya FC Bayern rizaba mu Rwanda, rifite abatoza babiri b’iyo kipe, rizabamo abana bagera kuri 30 “bakazatoranywa mu gihugu hose.”

Ikipe ya FC Bayern ni yo ya mbere mu kugira ibikombe byinshi bya shampiyona ya Bundesliga y’Ubudage ibikombe 33 birimo n’icyo mu mwaka ushize w’imikino – ndetse yegukanye ibikombe 6 bya Champions League.

Ubudage, bwahoze bukoloniza u Rwanda mbere y’Ububiligi, busanzwe bufitanye umubano n’u Rwanda umaze imyaka za mirongo mu nzego zitandukanye zirimo nk’ubukungu n’uburezi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu kwezi kwa Werurwe (3) uyu mwaka, Perezida Kagame yari yavuze ko u Rwanda rwiteguraga kugirana amasezerano n’indi kipe ikomeye.

Yagize ati: “Tugiye kugirana andi masezerano n’indi kipe y’umupira w’amaguru izwi cyane. Igihe utubonye tujya mu ikipe nyuma y’iyindi, tuba tuzi icyo dukurikiye, kandi ibyo si ugutakaza amafaranga.”

Mu kwezi kwa Gicurasi (5) uyu mwaka, nyuma y’imyaka itatu y’imikoranire, RDB yongereye igihe amasezerano na PSG yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda, kugeza mu mwaka wa 2025.

Mu 2021, RDB yavuze ko nyuma y’imyaka itatu ya gahunda yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda ya ‘Visit Rwanda’, inyungu yo mu ishoramari yikubye inshuro zirenga ebyiri, nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru the New Times kibogamiye kuri leta.

Kuva mu mwaka wa 2018, leta y’u Rwanda inafitanye amasezerano na Arsenal FC atavugwaho rumwe yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Ayo masezerano n’iyo kipe yo mu Bwongereza – inafanwa na Perezida Kagame – afite agaciro karenga miliyoni 30 z’amapawundi (agera kuri miliyari 44 mu mafaranga y’u Rwanda) ku myaka itatu y’ibanze.

Akubiyemo kwambara ikirango cya ‘Visit Rwanda’, gikangurira abakerarugendo gusura u Rwanda, kigaragara ku mipira yambarwa n’abakinnyi ba Arsenal.

Abanenga leta y’u Rwanda bavuga ko ayo masezerano ari urugero rw’ukuntu umutegetsi w’umunyagitugu w’igihugu gicyennye cyo muri Afurika, atera inkunga y’amafaranga ikipe y’umupira w’amaguru ikize cyane.

Ariko leta y’u Rwanda yo yatangaje ko kwamamaza n’ikipe ikomeye ku isi nka Arsenal ari ishoramari rizaha inyungu nini ubukungu bw’u Rwanda biciye mu bukerarugendo.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore