Jamaal Lascelles wa Newcastle yatewe n’amabandi avuye kwifatira agacupa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Police ya Northumbria yafunguye iperereza k’urugomo rwakorewe captain w’ikipe ya Newcastle Jamaal Lascelles na murumuna we w’imyaka 19, ubwo bari bavuye mu akabari batashye.

Hari ku cyumweru tariki 20 z’uku kwezi nyuma y’umukino Newcastle yatsinzwemo na Manchester City igitego kimwe k’ubusa (1-0), nyuma umutoza wa Newcastle Eddie Hoe atanga akiruhuko cy’iminsi ibiri (2) ku abakinnyi.

Mu masaha akuze nibwo captain w’iyi kipe Jamaal Lascelles yasohokanye na murumuna we w’imyaka 19 mu akabari kitwa Chinawhite i Tyneside muri Newcastle.

Ntago byagenze neza muri ako kabari ubwo umugabo yaje agafata murumuna wa Jamaal mu ingoto ntacyo amutwaye, muri ako kanya icupa rya Vodka Jamaal rimuhusha umutwe ahita afata umwanzuro wo gusohoka we na murumuna we bakitahira.

Gusa itsinda ry’amabandi ari hagati y’atandatu n’umunani yabasohotseho azenguruka Jamaal akubitwa amangumi ariko agerageza kwirwanaho, kubwo amahirwe police isesekara aho ku umuhanda wa Westgate.

Gusa izi mvururu zasize Jamaal ari muzima ndetse ntibyamubujije kugaragara ku umukino wabahuje na Liverpool, n’ubwo warangiye atinjiye mu ikibuga yicaye ku intebe y’abasimbura. Jamaal Lascelles afite imyaka 29, akaba amaze imyaka 9 muri Newcastle yajemo muri 2014 avuye muri Nottingham forest.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore