CP John Bosco Kabera wari Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yahinduriwe imirimo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

CP John Bosco Kabera wari Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2018, yavanywe kuri izi nshingano agirwa Umuyobozi ushinzwe kugenzura umutekano w’ibikorwaremezo n‘ibigo bitanga serivisi z’Umutekano

Izi mpinduka zigaragaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2023, mu itangazo riri ku rubuga rwa Polisi y’Igihugu (RNP) rigaragaza ko ACP Boniface Rutikanga ariwe wahawe inshingano z’ubuvugizi azazifatanya no kumenyekanisha ibikorwa byayo n’Ishami ry’itangazamakuru, umwanya wariho CP John Bosco Kabera wari uwumazeho imyaka 5.

Muri iri tangazo kandi rikomeza rivuga ko CP John Bosco Kabera yahawe inshingano nshya zo kuba Umuyobozi ushinzwe kugenzura umutekano w’ibikorwaremezo nibigo byigenga bitanga serivisi z’Umutekano (ISPSP).

CP John Bosco Kabera wakunzwe n’abatari bake kubera inshingano ze zamuhuzaga n’abaturage, byinshi mu bikorwa bye ndetse n’amagambo yakunze gukoresha ntazibagirana mu mitwe ya benshi.

CP Kabera yamamaye cyane mu gihe cya Covid 19, ubwo yakundaga kugaragara mu bitangazamakuru binyuranye, mu bukangurambaga bwo kurwanya no guhashya iki cyorezo, ashishikariza Abanyarwanda gahunda ya” Guma mu rugo” nk’imwe yabaye intwaro ikomeye mu kwirinda ikwirakwira rya kiriya cyorezo.

Uretse mu bukangurambaga bwo kurwanya icyorezo cya Covid 19, CP Kabera yakunze kumvikana mu bukangurambaga butandukanye nko kurwanya impanuka zibera mu muhanda muri gahunda izwi nka” Gerayo Amahoro”, kurwanya ibiyobyabwenge, guhashya abajura n’abandi bateza umutekano mucye mu baturage n’ibindi.

Uyu mugabo uri mu bapolisi bakomeye mu Rwanda, mu myaka 5 yari amaze ku mwanya w’Ubuvugizi bw’urwego rwa Polisi y’u Rwanda, yakoranye neza n’abaturage mu ngeri zitandukanye, nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bagaragaje ko bazamukumbura, banamwifuriza imirimo myiza mu nshingano nshya yahawe.

CP John Bosco Kabera yagiye ku mwanya w’Ubuvugizi bwa Polisi y’u Rwanda mu mwaka wa 2018, asimbuye CP Theos Badege.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore