Erling Haaland yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka mu bihembo bya PFA

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Erling Haaland, Bukayo Saka, Rachel Daly na Lauren James, amazina yabo niyo yihariye umwanya munini mu birori byo gutanga ibihembo bya PFA, byitabiriwe n’abanyabigwi muri ruhago y’abongereza ndetse n’abakunzi bayo muri rusange.

Rutahizamu w’umunya Norvege ukinira Manchester City Erling Braut Haaland, niwe wegukanye igihe cy’umukinnyi w’umwaka muri ibi bihembo, aho yafashije ikipe ye ya Manchester City gutwara ibikombe bitatu bikomeye (Treble-winning) harimo, Premier league, FA Cup na UEFA champions league. Gusa nawe ku giti cye yashoboye gutsinda igiteranyo cy’ibitego 52 mu umwaka umwe w’imikino.

Ku urundi ruhande Rutahizamu uca ku impande w’Umwongereza Bukayo Saka, akaba akinira ikipe ya Arsenal nawe yaraye yegukanye igihembo cy’umukinnyi muto w’umwaka mu ibihembo bya PFA. Yafashije ikipe ye ya Arsenal kwegukana igikombe cya Community Shield batsinze Manchester City ku umukino wanyuma. Ku igite cye yashoboye gutsinda ibitego 15 atanga imipira 12 yavuyemo ibitego mu imikino yakinnye umwaka w’imikino ushize.

Naho mu abagore uwitwa Rachel Daly w’imyaka 31 ukinira Aston Villa y’abagore, niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka muri ibi bihembo bya PFA. Nubwo Aston Villa akinira itashoboye gutwara igikombe na kinmwe, yayifashije gusoza k’umwanya wa 5.

Naho ku giti cye niwe watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’Ubwongoreza y’abagore Women Super League, aho yatsinze ibitego 22 agatanga imipira 5 yavuyemo ibitego.

Ku rundi ruhande mugenzi we Lauren James ukinira Chelsea y’abagore akaba mushiki wa Reece James captain w’ikipe ya Chelsea y’abagabo, niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi muto mwiza w’umwaka mu abagore. Yafashije ikipe ye Chelsea gutwara ibikombe 2, Women Super League na FA Cup, ndetse afasha ikipe y’igihugu y’abagore y’abongereza kugera ku umukino wanyuma w’igikombe cy’isi.

Naho ikipe ya 11 beza y’umwaka mu abagabo, yajemo Ramsdale, Saliba, Ødegaard, na Saka b’ikipe ya Arsenal, Dias, Stones, Rodri, De Bruyne na Halaand ba Manchester City, Trippier wa Newcastle na Kane wakiniraga Tottenham umwaka ushize w’imikino.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore