Kabuga arishyuzwa impozamarira za miliyari 50FRW

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Félicient Kabuga w’imyaka 90, ashinjwa ibyaha birimo kuba ku isonga mu bateye inkunga bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyaha yaramaze igihe aburanishwa kuva mu 2020.

Urukiko rw’ubujurire rwa IRMCT ku itariki 7 Kanama 2023, rwafashe icyemezo cyo kurekeraho kuburanisha Kabuga ruvuga ko ari ku mpamvu z’uburwayi n’ubushobozi buke bwo kwitabira urubanza; ibi bikaba byaranenzwe n’Abacitse ku icumu rya Jenoside bavuga ko ari uguteshuka ku nshingano k’urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye.

Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’u Rwanda (RBA), Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, kuri uyu wa Gatatu rwakiriye ikirego cya IBUKA gisaba ko Kabuga aryozwa ibyangijwe na Jenoside yateye inkunga bibarirwa muri miliyari zIsaga 50,6FRW.

Urukiko rwabajije abunganira IBUKA ari bo Janvier Bayingana na Jean Bosco Ndubumwe kwerekana gihamya y’icyo kirego no kugaragaza ko byakozwe mu buryo bwuharije amategeko.

IBUKA yavuze ko gutanga icyo kirego byanyuze mu nzira zemewe kandi ku gihe kugira ngo bamenyeshe uregwa, bikaba byari bimaze igihe bitegurwa hagendewe ku mitungo yangijwe n’ubuzima bw’abantu bishwe bitewe n’ibikorwa bya Kabuga mu gihe cya Jenoside.

Mu byo kabuga ashinjwa, harimo gutanga inkunga y’amafaranga yo kugura intwaro (imbunda n’imihoro) zakoreshejwe mu kwica Abatutsi, no gushinga radiyo rutwitsi ya RTLM, yagize uruhare nyamukuru mu guhamagarira ku mugaragaro Abahutu gutsemba Abatutsi.

Urukiko rwafashe icyemezo cyo kumenyesha Kabuga iby’urwo rubanza, ibirego bikubiyemo ndetse ruvuga ko ashobora kuburanishwa ahibereye cyangwa agahagararirwa n’abamwunganira mu mategeko igihe yaba atabonetse.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore