Diamond yagize icyo avuga ku bagore bose babyaranye bibagishije

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu mashusho uyu muhanzi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze y’umuhanzi nyakwigendera Michael Jackson.

Uyu muhanzi washinjwe kwibagisha akihinduza imiterere y’umubiri we, ayo mashusho yari mu kiganiro n’itangazamakuru ariko we ahakana ko atigeze yibagisha.

Aya mashusho Diamond akaba yayaherekeresheje amagambo agira ati “abagore bagiye kwibagisha ariko bakitwara nk’aho ari abanyabo. “

Nta gushindikanya benshi bahise bavuga ko ubu butumwa bugenewe abagore babyaranye kuko bose iki kintu bakivuzweho.

Uhereye kuri Zari Hassan babyaranye abana babiri, aheruka kwemera ko yabikoze ariko kwari ukugira ngo bamukuremo ibintu byatumaga abyibuha cyane kuko yiyongereye ibiro muri COVID-19.

Nta gihe kinini kirashira Tanasha Donna ufite bucura bwa Diamond, wibagishije muri 2021 kugira ngo atere neza, yakijweho umuriro kuko yanze kwishyura ababimukoreye.

Hamisa Mobetto na we wabyaranye na Diamond Platnumz bivugwa ko yashoye amafaranga menshi kugira ngo agaragare neza, akaba yaragiye kwibagisha.

Si abo gusa kuko na Wema Sepetu na  wakundanye na Diamond Platnumz nubwo batabyaranye, muri 2018 yatakaje ibiro byinshi abantu bibaza icyo yabaye, na we yaje kwemeza ko yibagishije kugira ngo atakaze ibiro.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore