Umuhango wo KwitaIzina Abana b’Ingagi witabiriwe ku bwinshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu by’umwihariko abatuye Umurenge wa Kinigi mu nkengero z’ibirunga bateraniye ku kibuga gikorerwaho umuhango wo Kwita Izina.

Ni mu Kagari ka Nyonirima Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze aho abana 23 b’ingagi bagiye kwitwa amazina, uwo muhango ukaba ubaye ku nshuro ya 19.

Ni ibirori byateguwe neza, aho umuturage wese winjiye ahabwa icyo kunywa n’isahani y’ibiryo.

Bamwe mu baturage bahabwa 10% by’amafaranga Pariki y’Ibirunga yinjiza ava mu bukerarugendo agakoreshwa mu bikorwa bibateza imbere, birimo imihanda, amashanyarazi, amazi, imidugudu y’icyitegererezo, amavuriro n’ibindi biteza imbere imibereho yabo.

Umwe muri abo baturage yagize ati “Ingagi ni umutungo ukomeye Imana yihereye twe Abanyakinigi.

Ntabwo twakekaga ko ino hagera kaburimbo, amashanyarazi n’amazi meza.

 Hari mu cyaro kiruta ibindi, ariko ubu tumeze neza kubera ingagi. Ni yo mpamvu twahaye agaciro ibi birori byo kwita izina abana b’ingagi, zidufitiye akamaro gakomeye”.

Ibirori ngarukamwaka byo Kwita Izina abana 23 b’ingagi bamaze umwaka bavutse, bibaye kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Nzeri 2023, byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye, birimo abahoze bakinira amakipe arimo Arsenal afitanye imikoranire n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.

Abitabiriye bose bahawe ibyo kurya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore