YAGO AGIYE GUHINDURA IBYO YAKORAGA MURI MUZIKA

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Yago ukubutse muri Nigeria yatangaje ko yagiye muri Nigeria agamije kwiga, yemeza ko nta muziki yari afite, ariko ubu hari ibigiye guhinduka nyuma y’urugendoshuli yakoreye muri iki gihugu.


Ibi Yago yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Lucky Nzeyimana mu kiganiro Versus gica kuri RTV.
Yago yavuze ko yagiye muri Nigeria atagiye gukora imiziki ahubwo yari agiye kwiga.
Ati “Nigeria bafite umuziki ateye imbere cyane, ntabwo najyanyweyo no gukora imiziki ahubo nari ngiye kwiga.”


Nyuma y’urugendoshuli yakoreye muri Nigeria, Yago yemeje ko nta muziki yari afite ahamya ko hari ibigiye guhinduka.
Ati “Dukwiye kwiga, nakoze ‘Suwejo’, ‘Si Swingi’, ‘Rata’, ‘Original coppy’, ‘Yawe’, ‘True love’, ‘Naremeye’ nakoranye na Bushali, ‘Bedroom kalypso’ nakoranye na Ketchup wo muri Nigeria n’izindi zitarasohoka, ariko nshaka kubabwira ko nta muziki nari mfite, nakoze suwejo ifite miliyoni 2 na 600 z’abayirebye, Si swingi n’izindi, ariko nta muziki narimfite, nifitemo impano yo kumva ko naririmba ndacyashaka umuziki.”


Yavuze ko kandi abahanzi bo muri Nigeria bakora cyane kandi nta mikino baba bafite.
Ati “Abahanzi bo muri Nigeria nta mikino bafite nk’iyo abandi bahanzi bafite cyangwa njyewe mfite yo kumva ninsohora indirimbo imwe bihagije mu mezi abiri, ko ninsohora Album bihagije nkahita mara umwaka ntarongera gusohora indirimbo, no kumva ko ninsohora indirimbo ebyiri mu cyumweru mba naciye igikuba, nkumva Kigali nayifashe.”

Yakomeje agira ati “Bariya bajene basohora indirimbo. Ni benshi basohora imiziki myinshi, iyo Rema atagufashe muri Africa, Burnaboy aba yagufashe, atagufata Tiwa Savage akaba yagufashe, atagufata Asake akaba yagufashe, bivuze ngo basohora imiziki myinshi kuburyo bahora ku rutonde rw’indirimbo nshya zasohotse ku isi (Keep chart busy).” Ni uko badufata ugasanga Nigeria niyo iyoboye umuziki w’Isi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore