Kylie Jenner yemeje iby’urukundo rwe na Timothée Chalamet mu gitaramo cya Beyoncé

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kylie Jenner umunyamideli akaba anafite kompanyi ikora ibirungo by’ubwiza (Make Up) yitwa ‘Kylie Cosmetics’ iri mu zinjiza menshi muri Amerika, yongeye kugarukwaho cyane mu itangazamakuru nyuma y’uko agaragaye yishimanye bikomeye n’umukinnyi wa filime Timothée Chalamet bamaze iminsi bavugwa mu rukundo.


Aba bombi bagaragaye mu ijoro ryakeye aho bombi bari bitabiriye igitaramo cya Beyonce cyaberaga i Los Angeles. ubwo uyu munyamideli uri mubakomeye hano ku isi akaba mu muryango w’aba Kardashians n’umwe mu baherwe yafotowe arimo gusomana n’uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko.


Ni amafoto n’amashusho yashyizwe hanze n’ikinyamakuru cya TMZ cyabanje no gutangaza iby’urukundo rw’aba bombi bigafatwa nk’ibihuha kuko byavugwaga ntanarimwe aba bombi bigeze bagaragara bari kumwe cyangwa ngo bafotorwe bari kumwe.


Iki gitaramo aba bombi bitabiriye ni kimwe mu bitaramo by’uyu muhanzikazi amazemo iminsi akora mu bijyanjye no kumurika Album ye yise ‘Renaissance World Tour’.


Uyu mugabo uri mu buryohe bw’urukundo na Kylie Jenner ni umukinnyi wa filime ukiri muto uri mu bahagaze neza i Hollywood dore ko nakinnye muri filime zirimo iyitwa Call Me By Your Name (2017), Little Women (2019), Dune (2021), Bones and ALL (2022) ndetse n’iyitwa Wonka izasohoka mu mpera z’uyu mwaka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore