La Benevolencia yahagurukiye gukumira imvugo z’ibihuha kuko zishobora kubiba urwango n’amacakubiri.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 05 Nzeri 2023 mu Karere ka Rubavu hateraniye inama nyunguranabitekerezo ku gukumira imvugo z’ibihuha zikunze ku garagara mu karere u Rwanda ruherereyemo cyane cyane zibanda ku mubano uri hagati y’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya congo n’u Rwanda.

Iyi nama kandi yitabiriwen’abantu b ’inzego zitandukanye ziganjemo Abanyamakuru, Abanyeshuri bo muri za Kaminuza, inzego za Leta, Abanyamadini n’Amatorero, Abavuga rikijyana n’abandi benshi batandukanye.

Muri iyi nama nyunguranabitekerezo abayitabiriye basobanuriwe uburyo amakuru atangwamo n’uburyo yakirwamo , aho byagaragaye ko uko amakuru yakiriwe  bishobora kugira ingaruka kuri sosiyete zitandukanye .

Ikindi kandi ni uko amakuru ashobora kuba avuga ukuri nanone ariko hakaba n’amakuru y’ibihuha nkuko byagiye bigaragazwa mu biganiro bitanduka. Aha rero bisaba ko kugira ngo utangaze amakuru aruko ubanza kuyasobanukirwa no kuyasesengura.

Ibi byose bigamije umugambi wo kwimakaza amahoro mu bantu batandukanye haba u Rwanda haba na Congo usanga abaturage baho bahahirana bityo rero iyo habayeho amakuru nkayo yibihuha atizewe biteza amakimbirane ashobora guteza ingaruka zitandukanye kuri bo haba mu bukungu, muri politiki, mu mibanire n’ibindi byinshi.

Mukamana Jeanne wamenyekanye nka Nyota ni Umuhanzikazi wagiye ugira uruhari mu ndirimbo zimakaza amahoro, zi kumira urwango n’amacakubiri ni umwe mubitabiriye ibi biganiro.

Yagize Ati” Twebwe nk’Abahanzi dukora ibihangano bitanduka kandi ubutumwa dutanga bukagera kure binyuze muri ibyo bihangano birakwiye ko ibyo turirimba bitagomba kuba ibihuha kuko ubutumwa dutanga abantu babufata nkukuri kuriho”.

Yakomeje avugako ibyo baririmba kandi ni bizamo ibihuha ingaruka zabyo zizagera kuri bose Ati:” Mugihe ibihangano byacu byaba bikozwe kugirango tubone viyuzi gusa kandi dusakaje ibihuha ingaruka zizagera kuri barumuna bacu, ku miryango yacu n’inshuti zacu bityo rero dukwiye kubyirinda tugaharanira icyatuma habaho amahoro”.

Umuhuzabikorwa w’Umuryango La Benevolencia mu Rwanda, Ngoma King Mutabazi asaba abantu gushishoza mbere yuko batangaza amakuru bumvishe kandi ntagihamya bayafitiye ngo kuko Akarere k’Ibiyaga bigari gakeneye Amahoro arambye cyane cyane  hagati y’uRwanda na Congo .

Yagize Ati: Nyuma yo kubona no kumva uko abantu bakwira kwiza amakuru kandi atariyo twahisemo gutegura ibi biganiro kugirango turebere hamwe uko abantu bakira amakuru nuko bayajya bayatanga hirindwa gutanga amakuru y’ibihuha”.

Uyu muyobozi kandi akomeza agira Ati:Ndasaba abaturage  gusesengura no gushishoza ku makuru bumvise ,bakiriye  kugirango bayatange asobanutse  afite icyo yafasha abayumva kuko aribyo bizatuma y’amahoro tuvuga Akarere gakeneye agerwaho ”.

Iyi namanyunguranabitekerezo kandi nubwo yitabiriwe n’ingeri zitandukanye zirimo Abanyamakuru, Abanyeshuri bo muri za Kaminuza, inzego za Leta, Abanyamadini n’Amatorero, Abavuga rikijyana n’abandi benshi batandukanye baturutse hirya no hino yanahujwe n’abandi bo mu zindi  nzego n’amahuriro ndetse n’indi miryango ikorera muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo  mu mujyi wa Goma hifashishijwe uburyo bw’ ikoranabuhanga rizwi nka zoom .

Aho ibitekerezo byatanzwe n’Abanyarwanda byasangijwe Abari mu mujyi wa Goma nabo bakabasangiza ibyabo maze byose bigatangwaho ubwino hagendewe ku bitekerezo byatanzwe ku mpande zombi.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore