Riderman yakebuye abahanzi badakozwa ibyo kuzamura barumuna babo mu muziki

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuraperi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman, avuga ko kuko buri muhanzi wese ufite aho ageze aba azi neza uburyo gutangira umuziki bivuna, iyo yakabaye impamvu yo gufasha abakiri bato kugira ngo nabo bagire aho bagera. Ibi akaba yabitangarije mu kiganiro yagiranye na ISIBO TV.

Riderman yagize ati ‘‘Buri muhanzi ugitangira ahura n’ibibazo byinshi birimo kubura ubushobozi na experience (ubunararibonye). Umuhanzi wese ugize amahirwe yo kurenga icyo cyiciro akabona byamushobokera kugira uwo afasha aba akwiye kubikora, kugira ngo nibura ibyo yanyuzemo hagire umuntu umwe ubisimbuka.
Cyane cyane ko aba azi uburyo bivuna kandi biryana. Muri ubwo buryo tuba twishatsemo bimwe mu bisubizo ku bibazo byugarije uruganda rwacu.’’

Uyu muraperi yakomeje avuga ko gufasha abahanzi bakizamuka ari ngombwa cyane kuko gushyigikirana no gufashanya ari bimwe mu bituma uruganda rwa muzika nyarwanda ruzamuka ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Gusa na none, Riderman yasobanuye ko nubwo abona bikwiye ariko gufasha atari itegeko, ahubwo ari ubushake kandi bikorwa n’ubishoboye.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore