Indirimbo ya REMA, “CALM DOWN” Remix irimo Selenagomez yageze kuri Miliyari irenga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Indirimbo ya REMA, “CALM DOWN” Remix irimo Selenagomez yageze kuri Miliyari irenga kubayumva binyuze kurubuga rucuruza umuziki rwa Spotify.

Divine Ikubor (yavutse 1 Gicurasi 2000), uzwi cyane nka Rema, ni umuririmbyi n’umuraperi wo muri Nigeriya amaze kugera ku mwanya wihariye wo kuba umuhanzi wa mbere wo muri Afurika ufite indirimbo yujuje abarenga miliyari imwe ya Stream maze yinjira ku mugaragaro mu ndirimbo zifite ‘Billions Club’.

Indirimbo ifite injyana ya afrobeats na afro-fusion, yamenyekanye cyane ku isi nyuma gato yuko isohotse ku ya 11 muri Kanama 2022. ikaba yarasohotse kuri Alubumu ya mbere y’uyumusore yise Rave & Roses binyuze munzu ifasha uyumuhanzi yitwa Jonzing World na Mavin.

Iyi ndirimbo Kandi yabashije kwinjira mu myanya ya mbere ku mbonerahamwe zikomeye ku isi. Aho ku ya 13 Gicurasi calm down yinjiye kurutonde rw’indirimbo za Billboard’s Adult Pop Airplay nyuma y’aho yazamutse ku mbonerahamwe ya Rhythmic Airplay mu byumweru bine muri Gicurasi-Kamena

Muri rusange iyi ndirimbo yamaze igihe kingana n’ibyumweru 45 kuri Billboard U.S. Afrobeats
Top 5 | Most streamed African songs ever on Spotify.

  1. Calm Down Rmx – Rema Ft Selena Gomez [Bil. 1]
  2. Love Nwatiti – CKay [Mili 749]
  3. Love Nwatiti Rmx – CKay, Dj Yo & Ax’el [Mil 550]
  4. Calm Down – Rema [Mil 477]
  5. People – Libianca [Mil 441].
  6. https://twitter.com/Spotify/status/1701234581154709887/photo/1
Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore