Kim Jong Un Perezida wa Koreya ya Ruguru yambutse umupaka yinjira mu Burusiya aho agiye gusura mugenzi we Vladimir Putin, atwawe na gariyamoshi.
Byitezwe cyane ko mu biganiro bari bugirane bari bwibande cyane ku ntwaro muri iki gihe Uburusiya buri mu ntambara igiye kumara imyaka ibiri, buhanganyemo na Ukraine.
Minisiteri y’ingabo ya Koreya y’Epfo yemeje ko gariyamoshi y’umutamenwa ya Kim yinjiye mu Burusiya mu gitondo kare kuri uyu wa kabiri.
Yahise yerekeza i Vladivostok, aho Uburusiya burimo kwakirira inama y’ubukungu y’ibihugu by’Iburasirazuba.
Urwo rugendo byitezwe ko rumara amasaha atandatu uvuye ku mupaka werekeza muri uriya mujyi.
Guhura kw’aba bategetsi babiri gushobora kuba kuri uyu wa kabiri nk’uko ibinyamakuru byaho bibitangaza.
Gusa itangazo rya Kremlin, ibiro bya Perezida Putin ntabwo ryari ryatangaje umunsi nyir’izina bazahuriraho aho ryavugaga ko bazahura mu minsi iza.
Kim Jong Un aherekejwe n’abategetsi bakuru muri guverinoma ye, barimo abo mu gisirikare, nk’uko ikinyamakuru cya leta yaho KCNA kibitangaza.
Amafoto yatangajwe n’ikinyamakuru cya leta, yerekana Kim apepera n’akaboko ahagaze ku muryango wa gariyamoshi ye ubwo yari igiye guhaguruka i Pyongyang.
Gariyamoshi ye y’umutamenwa itwaye kandi nibura imodoka 20 nazo z’imitamenwa, bituma iremererwa kurushaho. Ubwo buremere bwayo butuma igenda buhoro cyane ishobora kugenda ku muvuduko gusa wa 59kmku isaha.

Ibiro bya Perezida wa Amerika bivuga ko bifite amakuru mashya ko ibiganiro ku ntwaro hagati ya Koreya ya Ruguru n’Uburusiya birimo kwihuta.
