Nyuma yo gufatwa ibipimo mbere y’umukino ikipe ya Juventus yakinnyemo na Udinese, ibisubizo bikerekana ko yakoreshe imiti yongera imbaraga, Paul Labile Pogba ashobora guhanishwa kumara imyaka ine adakina umupira w’amaguru.
Hari tariki 20 Kanama 2023 ubwo uyu musore w’umufaransa yafatwaga ibipimo n’ikigo kibishinzwe mu Ubutaliyani mbere y’umukino, ibisubizo bikerekana ko yafashe ku umusemburo wa testosterone, ibihabanye n’amahame y’umupira w’amaguru ku Isi by’umwihariko mu Ubutaliyani aho Pogba akina.
Ibi kandi byanemejwe n’ikipe ya Juventus Pogba akinira mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa mbere rigira riti “Pogba yahagaritswe n’ikigo gishinzwe kurwanya ikoreshwa ry’imiti yongera imbaraga kubwo gukekwaho kuyikoresha, natwe turareba icyo tuza kubikoraho”.
Pogba wagarutse muri Juventus avuye muri Manchester United mu umwaka wa 2022, muri iyi mpenshyi yifujwe n’amakipe yo muri Saudi Arabia cyane cyane Al-Ittihad gusa ntibyakunda.
Ibi kandi ari kubishinjwa nyuma yuko akoranye ikiganiro cyihariye n’itangazamakuru rya Al Jazeera .

Yagize ati “Nshaka ko abantu bazakorwa n’isoni kubwo amagambo bamvugaho, nshaka kwerekana ko ntari umunyantege nke. Abantu banenga byinshi gusa njye sinzigera nshika intege.”
Kugeza ubu hakomeje kwibazwa niba Paul Pogba ahamwa n’iki cyaha, dore ko afite iminsi itatu yo kujurira maze agasaba ko hakorwa ikizamini cya kabiri (B sample) maze hagafatwa icyemezo cya nyuma.
