Umunyamideli ubifatanya n’ubushabitsi, Isimbi Vestine uzwi ku izina rya Isimbi Model mu myidagaduro, yatangaje impamvu yatumye ava muri Kigali Boss Babes.
Isimbi Model Mu kiganiro yagiranye na @isimbi__tv ikorera ku muyoboro wa YouTube, Isimbi Model yabigarutseho avuga byose aca n’amazimwe ubwo yari abajijwe ku mpamvu yaba yaravuye muri iri tsinda.
Yagize Ati “Mbere na mbere nagira ngo mbanze iki kintu ngisobanure neza, hagiye havugwa byinshi bitandukanye nyamara hafi ya byose byari ibinyoma, gusa ariko mu by’ukuri hano iki gihugu cyacu cy’u Rwanda turi ku muvuduko uteye ubwoba mu iterambere ndetse igihugu cyacu kikaba kinaduha amahirwe menshi mu kuba umuntu yakora ibintu byinshi bitandukanye.
Rero nanjye ndi muri uwo mujyo kuko mfite ibintu byinshi nkora bitanyemerera rimwe na rimwe kujya muri biriya bikorwa kenshi baba bagiyemo, rero aho kugira ngo mbasubize inyuma muri gahunda zabo, nk’igihe twapanze gukora ibikorwa runaka hanyuma njyewe simbashe kuboneka, byaruta rwose nkabaha umwanya nkareka kubicira gahunda.
Ni ubwo buryo natekereje hanyuma nafashe umwanzuro wo kuba mvuyemo kubera gahunda nyinshi ndetse n’ibindi bikorwa byinshi ngenda nkurikirana umunsi ku munsi urugero nka Isimbi Group( Isanzwe icuruza ibicuruzwa mu Rwanda ndetse no kubyohereza hanze”.
Isimbi Model Kandi yongeyeho ko nta muntu wigeze amuhatira kuva muri Kigali Boss Babes, ahubwo ko ariwe wicaye akitekerezaho agasanga yaba ari gusubiza abandi inyuma, avuga ko wenda nibishoboka azongera agasubiramo ariko yabanje kwita ku bushabitsi bwe, umuryango we ndetse nawe ubwe.
Nyuma yo kuva muri iri tsinda, yahise asimbuzwa Uwitwa Alice La Boss nawe n’ubundi usanzwe atigisa imbuga nkoranyambaga.
