ZUCHU YATANGAJE KO DIAMOND ARIWE WAMUTWAYE UBUSUGI

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Zuchu yatangaje ko Diamond Platnumz ariwe wamutwaye ubusugi na Diamond avuga ko yaryamanye n’umuhanzi kazi umwe gusa.

Ibi byamenyekaniye mu kiganiro cyabaye, ubwo umunyamakuru wa Wasafi Tv na Wasafi fm yasangaga Diamond Platnumz na Zuchu mu cyumba cya Hotel aho bari bari barikwitegura igitaramo cya Wasafi Festival cyabereye Ahitwa Ruangwa.

Umunyamakuru yahise amuha agapapuro kariho ibibazo, Zuchu atangira kubisoma aho yasanzemo ikibazo kigira kiti:
” Kugeza kuri ubu, ni abagore cyangwa abagabo bangahe mwaba mwararyamanye babahanzi?


Zuchu yahise asubiza vuba vuba ko ari umwe, ndetse asubiza ahobera Diamond Platnumz anamusomagura cyane ku itama no ku munwa.


Umunyamakuru yongeye kumubaza niba ariwe wenyine koko, agira ati “Nta wundi, ese hari undi mukunzi uzi nigeze ngira? Hoya ntawe, ni umwe gusa”.

Diamond nawe yahise asabwa gusubiza iki ikibazo avuga ko nawe umukobwa wenyine yaryamanye nawe w’umuhanzi kazi ari zuchu.

Aba bombi bamaze igihe kinini bavugwa mu rukundo, ubwo bari mugitaramo cya Wasafi festival baririmbanye indirimbo yabo bise Mtasubiri sana. Diamond yahise abwira abantu ko abakomeje gutegereza ko urukundo rwabo rwazapfa bazategereza ubuziraherezo.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore