Umurwa mu kuru wa Sudani ukomeje kuberamo imirwano ikomeye, imirwano yanatumye, inyubako zitandukanye zo mu mujyi zisenyuka.
Ni imirwano ikomeje guhuza ingabo za Leta n’umutwe witwara gisirikare bahanganye.
Ibitero by’indege n’ibyo ku butaka birakomeje mu murwa mukuru Khartoum no mu yindi mijyi kuva imirwano yatangira mu kwezi kwa Matah uyu mwaka.
Tagreed Abdin, nyiri nyuko yatangaje ku rubuga rwa X, rwahoze ruzwi nka Twitter ati: “Ibi birababaje rwose.”
Ibitero by’indege n’ibyo ku butaka birakomeje mu murwa mukuru Khartoum no mu yindi mijyi kuva imirwano yakwaduka mu kwezi kwa Mata 2023.
Umuryango w’Abibumbye UN uvuga ko abantu barenga miliyoni imwe byabaye ngombwa ko bahunga igihugu.
Ntibiramenyekana icyatumye iyo nyubako ifite ishusho y’umwiburungushure imbere hayo hakoze mu birahure ishya. Nta bakomeretse cyangwa abapfuye batangajwe.
Nimugihe imirwano muri Sudan yatangiye ku wa 15 Mata, no guhanganira ubutegetsi hagati y’umukuru w’igisirikare cya Sudan n’umukuru w’umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces RSF.
Byakurikiye iminsi yari ishize hari ubushyamirane, ubwo abarwanyi ba RSF bongeraga koherezwa mu bice bitandukanye by’igihugu, igikorwa igisirikare cya Sudan cyabonye nk’igiteye inkeke.
Urubuga Sudan War Monitor, rukora isesengura kuri iyi ntambara, rwavuze ko ku wa gatandatu RSF yateye ibice bigenzurwa n’igisirikare cya Sudan, birimo n’inyubako irimo ibiro bya minisiteri y’ubutabera. Inyubako nyinshi za leta na zo bitangazwa ko zahiye kubera icyo gitero.
Ababibonye babwiye ibiro ntaramakuru AFP ko ibitero ku hakorera igisirikare cya Sudan byakomeje no ku cyumweru.
.
Umutwe wa RSF umaze igihe urwana ushaka gufata Khartoum, ndetse ibitero by’indege by’agisirikare cya Sudan bimaze igihe bigambiriye guca intege ibirindiro bya RSF.
Imirwano yo muri Sudan imaze kwicirwamo abantu bagera ku 7,500, ituma abandi barenga miliyoni eshanu bata ingo zabo.

Ngiyo inyubako izwi cyane muri Sudan yakongotse