Hamenyekanye andi makuru kuri kazungu wishe abantu 14

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Amakuru amaze kumenyekana, agaragaza ko Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu mu Karere ka Kicukiro, bamwe yagiye abica mu buryo bw’agashinyaguro ku buryo hari abo yatetse mu isafuriya.

Amakuru dukesha IGIHE ni uko ibyaha Kazungu akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha bigera ku icumi yagiye akora mu bihe bitandukanye.

Ibyaha Kazungu akurikiranyweho birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, Iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.

Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugira mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

Mu Iperereza ry’Ibanze, bigaragazwa ko mu cyobo Kazungu yajugunyagamo imirambo y’abo amaze kwica hakuwemo imibiri y’abantu 12.

Ku rundi ruhande ariko ubwo Kazungu yabazwaga ku cyaha cy’ubwicanyi, yiyemereye ko yishe abantu 14 barimo abigitsinagore 13 n’umuhungu umwe ngo ariko babiri yabatetse mu isafuriya akaba ari yo mpamvu batababonye imibiri yabo ubwo bakoraga iperereza.

Mu gihe ibyaha akurikiranyweho yabihamywa n’inkiko, Kazungu Denis yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore