Abagore batwite bagiye kujya bahabwa ikinini kirimo intungamubiri 15

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin,
yavuze ko abagore batwite bagiye kujya bahabwa ibinini birimo intungamubiri 15
zigizwe na vitamini n’imyunyungugu, mu rwego rwo kubongerera amahirwe yo
kubyara abana badafite ikibazo cy’igwingira.

 

Muri ubu buryo bw’inyongera mu kurandura
igwingira urubyiruko narwo rwashyiriweho amabwiriza yo kunoza imirire kugira
ngo mu gihe cyo kubyara, rujye ruba rufite ubuzima bwiza.

Ni mu gihe imibare y’ubushakashatsi ku
buzima n’imibereho (DHS) ya 2020, igaragaza ko mu Rwanda abana 33% bafite
ikibazo igwingira. U Rwanda rwihaye intego yo kugabanya uyu mubare ukajya munsi
ya 19% bitarenze uyu mwaka wa 2024.

Muri gahunda yo kurwanya igwingira imbaraga
nyinshi zashyirwaga mu kwita ku mwana wamaze kuvuka, izindi zitari nyinshi
zigashyirwa mu kurinda igwingira umwana ukiri mu nda.

Ibi inzego z’ubuzima zasanze bidatanga
umusaruro uhagije zihitamo gushyiraho uburyo bw’inyongera mu kurwanya
igwingira, aho imbaraga nyinshi zizajya zishyirwa mu gukumira igwingira mbere
y’isama no mu gihe umugore atwite.

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko muri ubu
buryo bushya bwiswe Antenatal Multiple Micronutrient Supplement (MMS), abagore
batwite bazajya bahabwa ikinini kirimo vitamini n’imyunyu ngugu bigera kuri 15
mu gihe ubusanzwe bahabwa ikinini intungamubiri ebyiri gusa.

Ati “Bizagabanya kuba umwana yavuka atujuje
ibiro, cyangwa akaba yavuka igihe kitageze, byanagiraga ingaruka nyinshi mu
igwingira ry’abana”.

Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru IGIHE
ikomeza ivuga ko ubu buryo bwa MMS ari bushya ku Isi, u Rwanda rukaba ari kimwe
mu bihugu byagize amahirwe yo gutangirizwamo ubu buryo bwashyizweho mu rwego
rwo kurandura igwingira mu Isi.

Iyi gahunda izatangirira mu turere dufite
igwingira riri hejuru kurusha ahandi turimo Rutsiro, Rubavu, Nyabihu,
Ngororero, Musanze, Burera, na Gicumbi.

Urubyiruko rwahawe umwihariko

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko bahisemo gukumira igwingira bahereye mu kwita ku buzima bw’urubyiruko kuko basanze ikiza kurusha ibindi mu kurwanya igwingira, ari ugutegura ababyeyi b’ejo hazaza.

Impamvu abana b’abangavu n’ingimbi bashyiriweho amabwiriza y’uko bagomba kwiyitaho mu byo barya n’ibyo banywa, ni ukugira ngo mu gihe cyo gushinga urugo bitegura kubyara bazabe bafite ubuzima bwiza.

Ati “Bizafatanya n’inyongeramirire bahabwa igihe batwite. Iyo ubihurije hamwe nibyo bizaduha wa musaruro wo kurwanya igwingira. Ni nko kubiba ibyo tuzasarura igihe umwana azaba yavutse, bitandukanye n’aho wasangaga imbaraga nyinshi zishyirwa mu gihe umwana yamaze kuvuka”.

Aya mabwiriza agaragaza ko kugira ngo urubyiruko rugire ubuzima bwiza rukwiye kwirinda inzoga nyinshi, rukirinda ibyo kurya n’ibyo kunywa birimo umunyu mwinshi, isukari nyinshi, n’amavuta menshi ahubwo rukibanda ku mboga n’imbuto bikiri bitoto.

 

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore