Amafunguro si ikibuze mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yatangaje ko ibyo kurya atari ikibazo gikomeye ku Rwanda. Kuko nibura ingo 80% mu Rwanda zihagaze neza mu kwihaza ku biribwa. Mu Rwanda kandi bibarwa ko buri munyarwanda anywa litiro 78 buri mwaka.

Ibi yabitangaje mu nama y’umushyikirano wabaye ku nshuro ya 19 mu kiganiro cyagarukaga ku ishusho yerekana uko igihugu gihagaze mu bijyanye no kwihaza mu biribwa. Muri iki kiganiro yatangaje ko umusaruro w’u Rwanda wiyongereye muri iki gihembwe ugereranyije n’uko byari byifashe mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka w’ubukungu ushize. Ingaruka zatewe n’ibiza zar zarahungabanyije urwego rw’ubuhinzi maze umusaruoro uba muke ibyo bikaba byari byanagize ingaruka zo kuzamuka kw’ibiciro ku masoko.

Minisitiri Musafili Ildephonse yatanze urugero ko mu minsi mikuru isoza umwaka ibiciro byari bihagaze neza aho ibirayi byari byatumbagiye mu mezi yashize byageze mu mpera z’umwaka biri kuboneka ku isoko ku buryo abashskaga kwirira ifiriti bayiriye mu buryo butagoranye.

Muri uyu muvuduko wo kuzamuka kw’umusaruro uvugereranyije n’imibare yo mu mwaka wa 2017 mu Rwanda ingo 28% nizozabashaga kwihaza mu biribwa. Urwego rw’ubuhinzi biteganyijwe ko ruzakomeza kuzamuka kuko ubu ibikorwaremezo byo gushyigikira ubuhinzi byiyongereye. Nk’ubu u Rwanda rwungutse uruganda ruzajya rutunganya inyongeramusaruro izafasha abahinzi.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore