M23 yashyizeho abayobozi mu turere yigaruriye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, washyizeho abayobozi b’uturere ugenzura, mu ntara ya Kivu ya Ruguru aho ufite ibirindiro. Nk’uko babitangaje mu itangazo uyu mutwe washyize hanze rimenyesha abantu ko uyu mutwe washyizeho inzego ziyobora abaturage aho uyu mutwe wamaze kwigarurira.

M23 ikomeje intambara n’ingabo za FADRC irwana ifatanyije n’imitwe yibumbiye mu kizwi nka Wazalendo, FDLR ndetse n’ingabo z’umuryango w’ubukungu bwa Afurika y’amajyepfo mu mpine SADC. Ibice byashyizwemo abayobozi bo muri teritwari ya Rutshuru, harimo abayobozi bagomba kuyobora ibice bya Bunagaga, Kiwanja, na Rubare, ibi nice bikaba bibarizwa muri Rutshuru.

Abategetsi bashyizweho, barimo Prince Mpabuka wagizwe umukuru wa teritwari ya Rutshuru – ntabwo basanzwe ari amazina azwi cyane hanze y’umutwe wa M23. M23 ntiyatangaje niba yashyizeho n’abategetsi ba Masisi, teritwari nayo uyu mutwe ugenzura mu gice kinini cyayo. Muri iyi ntara ya Kivu ya Ruguru M23 ibarizwamo, ikaba igizwe na teritwari 5, muri zo Rutshuru na Masisi, M23 ikaba iziganjemo cyane.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore