Amarozi na Ruswa byamukuye ku kibuga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko ruswa n’ibintu by’amarozi byamubujije gukomeza kujya kureba umupira. Ibi Nyakubahwa yabivugiye mu nama y’umushyikirano wabaga ku nshuro ya 19 asubiza ikibazo cy’umutoza w’ikipe y’igihugu wungirije Jimmy Mulisa.

Umutoza wungirije w’ikipe y’iguhugu y’umupira w’amaguru Jimmy Mulisa ahawe umwanya ngo avuge nk’umusiporutifu maze asaba ko Umukuru w’igihugu yakongera kujya akurikira umupira nk’uko kera byari bimeze. Ati: ejo bundi twatsinze Afurika y’Epfo mudahari none tugiye gutaha stade nziza cyane tukaba twifuzag ko mwajya mwongera kuboneka.

Mu gisubizo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahaye Jimmy Mulisa n’abandi bose bamukumbuye ku kibuga, yababwiye ko impamvu atakigaruka ku bibuga aribo babiteye. Ati: “Hari ubwo nabikurikinaga icyatumye ngabanya kujyayo kenshi, nibo byaturutseho. Hari ibintu wabonaga bidahindura imico( bidatera imbere). Ibintu by’imikino bizamo ruswa no gushaka intsinzi wifashishije amarozi, ibyo bintu bya karande(primitive) njye ntabwo nabijyamo. Niho byageze mbivaho. Nibashaka gukora ibintu bizima siporo igakorwa uko ikwiye kuba ikorwa, kuko nanabibwiye Minisitiri wa Siport ibintu nka biriya ntabwo bakwiye kuba babyihanganira.”

U Rwanda nk’igihugu kigendera ku mategeko kandi giharanira gukorera mu mucyo kandi kiza mu by’imbere mu kurwanya ruswa n’akarengane, Perezida niwe wakomeje kukibera maso. Perezida Kagame yakomeje avuga ati nibamara kwemera gukora neza ubwo nanjye nzagaruka. Ati: “Ndabifuriza ineza kandi ndibwira ko Minisiteri ya Siporo n’izindi nzego zishinzwe umupira zikwiye kuba zibikurikirana.

Uko kuba abakinnyi cyane ababa bari gukinira ikipe y’igihugu umukuru w’igihugu abareba bikaba byabateraga ishyaka ndetse bikanatuma umusaruro uboneka kandi ushimishije. Ibi wabibonera ku buhanganjye bwagaragazwaga n’amakipe yabaga ahagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga yaba ay’igihugu cyangwa amakipe yigenga(clubs)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore