Eddy Kenzo yitabaje Amb Zaak ku kibazo cya Beenie ufungiwe i Abu Dhabi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Baguma Crescent [Beenie Gunter] ufungiye muri Abu Dhabi aho yari yagiye gutaramira, Eddy Kenzo yatangaje ko nk’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abahanzi muri Uganda, yatangiye kugerageza kureba ko yafatanya na Ambasade bakaba bamurekura.


Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Edyy Kenzo yagaragaje ko ari gukora iyo bwabaga ngo akorane na Ambasaderi Zaake W. Kibedi uhagarariye Uganda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE)ku kibazo cya Beenie Gunter.

Eddy Kenzo ati”Nka Perezida wa Federesiyo y’Abahanzi, ndi kugerageza ibishoboka ngo mvugishe Amb Zaake kugira ngo menye neza ko umuvandimwe wacu yahabwa ubutabera akarekurwa byihuse n’ababigizemo uruhare bakabihanirwa.”

Anaboneraho gusaba buri umwe wese kuba maso byumwihariko abamukunda n’abakurikira, gukirikiranira hafi ibirebana n’iki kibazo kugeza n’ubu gisa nk’ikitarasobanuka neza ngo hamenyekane neza imvano yo gutabwa muri yombi kwa Benie.

Mu byatangajwe akaba ari uko uyu mugabo yaba yarazize ’imirwano byabereye aho yari yagiye gutaramira muri Abu Dhabi yagera ku kibuga cy’indege i Dubai agahita afatwa agasubizwayo.

Ikinyamakuru Inyarwanda kivuga ko amakuru yatanzwe na Nickie Berry umukunzi we banafitanye umwana bari bajyanye,avuga ko Beenie yisanze muri iyi mirwano yanagize ibyo yangiza agiye gukiza.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore