Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yakiriwe na Perezida Kagame

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyakubahwa Perezida wa Mozambique yatangaje ko yahuye na Perezida Kagame i Kigali mu rugendo rw’akazi. Yifashishije urubuga rwa Facebook Perezida wa Mozambique yatangaje ko yahuye na Perezida Kagame i Kigali mu rugendo rw’akazi. Aba bakuru b’ibihugu bagiranye ibiganiro byari ibigendereye gukomeza bo kurushaho ubufatanye ku mpande zombi.

Yagize ati”Nahuye mugenzi wange Paul Kagame, i Kigali , mu rugendo rw’akazi , ni rugendo rugamije kurushaho kunoza umubano n’ubufatanye ,hashyirwa imbaraga mu bushuti hagati y’ibihugu byombi.”

U Rwanda na Mozambique bisanzwe bifitanye umubano mu ngeri zitandukanye by’umwihariko mu rwego rw’umutekano, nkaho ubu hari ingabo z’u Rwanda ndetse n’abapolisi, muri kino gihugu, mu ntara ya Cabo Delgado mu gufasha Mozambique kugarura umutekano muri iyi ntara.

Nyuma y’ubwumvikane hagati y’impande zombi, nibwo abasirikare ndetse naba polisi b’ u Rwanda bagiye muri kino gihugu gufasha iki gihug cy’inshuti guhashya ibyihebe byahungabayaga umutekano. Ingabo n’abapolisi baturutse mu Rwanda batanze umusaruro mu nshingano zari zibajyanye ubu bakaba bari gufasha inzego z’umutekano muri icyo gihgu kwiyubaka ngo babashe kwicungira umutekano. Ubu buryo busha buzabafasha guhangana n’ibyihe uko byaba bije kose ngo Afurika ikomeze itekane.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, nawe mu mwaka wa 2022 yagendereye Mozambique, aho yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri kino gihugu, ndetse asura n’abacuruzi bo muri kino gihugu. Muri uru ruzinduko akaba yari yagenzuye umusaruro waturutse ku ngabo n’abapolisi bagiye muri icyo gihugu n’uko abaturage ba Mozambike babyakiriye.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore